Nyuma y’iminsi micye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yibasiye abakinnyi bapfukama mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ubu ibitangazamakuru ni we biri kuvugaho cyane nyuma y’uko na we yibagiwe guterera ibendera isaluti muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, ni bwo muri Amerika hizihizwaga umunsi mukuru mu bya gisirikare, perezida Trump akaba yagombaga kugira ijambo avugira muri uwo muhango, ariko ubwo bazamuraga idarapo akibagirwa kuzamura akaboko ngo bariramutse kandi byari mu bigize uwo muhango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kumunyuza idarapo imbere ngo arisuhuze ntabikore, ikompanyi ishinzwe kuririmba yahise itera indirimbo ahubwo ayoberwa ibibaye nk’uko ibitangazamakuru bikomeza bibigaragaza.
Hirya no hino ku mbuga za interineti no ku nkoranyambaga uyu muperezida yibasiwe bidasubirwaho ko yaba ari umwe mu badaha agaciro ibendera ry’igihugu cye kuko ngo atari ku rwego rwo kwibagirwa ko ibendera ry’igihugu riri kuzamurwa ngo ariramutse.

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu muhango nk’uyu abo mu nzego z’umutekano batera isaluti, abaturage basanzwe batari muri izo nzego bagafata ku mutima, gusa perezida Trump nta na kimwe yakoze muri ibyo.

Ni nyuma gato y’uko uyu muperezida yibasiye abakinnyi batandukanye muri Amerika aho baba bitabiriye amarushanwa atandukanye yaba ay’imikino ya Basket ball, rugby n’indi ariko igihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere y’uko umukino utangira, bamwe muri aba bakinnyi bagahita bapfukama, abandi bakifata mu gatuza n’ibindi.

Ibi bintu byababaje Perezida trump kugeza n’ubwo avuga ko aba bakinyi bameze nk’abibera mu gihugu cya bo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu pera z’icyumweru gishize, ni bwo visi perezida wa Trump, Mike Pence yavuye ku kibuga umukino utarangiye kuko abakinnyi bari baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu bateye ivi abandi bifashe uko bashaka.

Kugeza ubu, abantu batandukanye bavuga ko perezida Trump utararamukije ibendera mu birori nta ho atandukaniye n’abo bakinnyi kuko nab o bifata uko bashatse iyo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


