GettyImages-2266435981

Perezida Trump yirukanye Pam Bondi wari umushinjacyaha mukuru

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru, Pam Bondi, yavanwe ku mirimo ye.

Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Trump yagize ati: “Pam Bondi ni Umunyamerika ukomeye ukunda igihugu kandi akaba inshuti y’indahemuka, wabaye umushinjacyaha mukuru wanjye mu mwaka ushize.”

Yongeyeho ati: “Pam yakoze akazi gakomeye ko kugenzura ibikorwa bikomeye byo kurwanya ibyaha mu gihugu cyacu.”

Trump yavuze ko Bondi “azajya mu mirimo mishya ikenewe kandi ikomeye mu bikorera izatangazwa ku munsi ya vuba.”

Azasimburwa by’agateganyo n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Todd Blanche, nk’uko Trump avuga.

Blanche yari umwe mu banyamategeko bwite ba Trump, wamwunganiye mu manza nyinshi z’inshinjabyaha yahuye nazo mbere yo gutorerwa manda ye ya kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *