Perezida Trump yongeye kwibasira CNN na NBC azishinja gutangaza ibinyoma

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yongeye kwamagana amakuru yise ay’ibinyoma ya CNN na NBC avuga ko atigeze avuga ngo bahe abarimu imbunda, ahubwo ko yavuze ko harebwa niba bishoboka ko abarimu bafite ubuhanga mu bya gisirikare cyangwa babonye imyitozo idasanzwe.
Ni nyuma y’uko abanyeshuri bo muri iki gihugu bahagurutse bakigabiza imihanda bamagana ubugizi bwa nabi bukomeje gukoreshwa imbunda nyuma y’aho abantu bagera kuri 17 biciwe barashwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Florida mu cyumweru gishize.
5a8b1952210000c300601afd
5a8b19541e00002c007ac2ac
Umwe mu barokotse ubu bwicanyi bwabaye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, Emma Gonzalez, avuga ko abanyapolitiki bicaye mu mazu yabo arinzwe y’abadepite na senat bababwira ko nta cyari gukorwa ngo ibyabaye bikumirwe.
Ati: “bavuga ko nta mategeko yari kubasha gukumira amagana y’ibyago bidasobanutse byabaye”
Kuri uyu wa Mbere ushize urubyiruko rwinshi n’imiryango yarwo bamaze iminota itatu imbere ya White House basaba kugira igikorwa ku mategeko y’ikoreshwa ry’imbunda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
5a8b1e1e2000003800eaf54d
5a8b212a1e000046057ac2bb
Ibinyamakuru CNN na NBC rero bikaba byarai byatangaje ko perezida Donald Trump aho kugira icyo akora kuri iki kibazo yasabye ko abarimu nabo bahabwa imbunda.
Umusesenguzi mu by’amategeko wa CNN, Jeffrey Toobin kuri uyu wa Gatatu akaba yanenze perezida Trump ku gitekerezo cyo guha abarimu imbunda.
Uyu yagiraga ati: “Iyo wumva perezida wa Leta Zunze Ubumwe avuga ngo igisubizo ni uguha buri mwarimu muri Amerika imbunda, ibyo biteye isoni. “Icyo ni igitekerezo giteye isoni”.
Capture
Mu kunyomoza aya makuru ariko perezida Trump nk’uko bigaragara akaba ntacyo yanyomoje mu by’ukuri ku byamuvuzweho kuko atigeze ahakana ko yavuze ko abarimu bahabwa imbunda nubwo yavuze ko zahabwa abafite imyitozo ya gisirikare.
 
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *