Perezida Trump yongeye kwibasirwa n'umugore amushinja gushaka kumusambanya

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 30 uzwiho kuba ari umunyamideli mu gihugu cya Hungary, arashinja Perezida Trump kumutumira mu cyumba cye cya hoteli mu Burusiya mu kwezi kwa 5 umwaka 2016, nyuma y’ibirori bari bahuriyemo .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi, uyu mugore uzwi nka Kata Sarka yabitangarije itangazamakuru mu ryo Bwongereza muri iyi week end ishize avuga ko byabayeho nyuma y’igitaramo cyari cyabahuje aho Donald Trump yamufashe ukuboko akamwiyegereza yarangiza akamuhereza agakarita kariho imyirondoro y’icyumba cya hoteli ari bumusangemo mu mujyi wa Moscow.
umu
Kugeza ubu uyu mugore avuga ko iyo karita akiyifite ariko akaba avuga ko nta yindi mpamvu yiyumvisha yatumye amutumira mu cyumba acumbikiwemo mu gihe yari yaje ku butumire mu gitaramo mu Burusiya uretse gushaka ko baryamana.
card
Yagize ati”twari mu Burusiya ubwo umuntu ukikijwe n’abamurinda yazaga akamfata ikiganza akanyigereza yarangiza akambaza ngo ndi inde.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kumubwira igihugu akomokamo, Donald Trumpyahise amuhereza ikarita yarebaho agasangaho amazina ye uko ari 2 ndetse n’imyirondoro yose n’aho ari bumusange.
trump
Uyu mugore avuga kandi koyongeye kwibuka iyo karita abitse nyuma y’amatora yo muri Amerika Perezida Trump yatsinzemo Clinton amubonye mu bitangazamakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
umugore
Perezida trump yagiye ashinjwa ibikorwa bitandukanye birimo kuryamana n’abagore n’abakobwa b’abandi kuva yatangira kwiyamamaza, uyu mugore nawe akaba aje mbere y’uko mu minsi micye Trump agiye kurahirira kuyobora Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *