Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, Perezida Felix Tshisekedi, yakiriye umuhuza Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, wari mu ruzinduko rwe rw’akazi i Kinshasa.

Perezida w’Inama Njyanama ya Togo akaba n’umuhuza mu bibazo bya Congo wagenwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Faure Gnassingbé, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ushize.
Perezidansi ya RDC ivuga ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ahari ibice byigaruriwe na M23.

Baganiriye kandi ku buryo bwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati ya Togo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


