Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yasuye ikigo cya gisirikare cya Tshatshi, abizeza ko agiye kubahindurira imibereho.
Mu kiganiro yagiranye n’abasirikare baba muri iki kigo n’imiryango yabo, Perezida Tshisekedi yagize ati “Nishimiye kubabona, nanzuye kubasura nk’abarwaniriye igihugu cyacu n’imiryango yabo. Mu gihe cyo kwiyamamaza navuze ko nziyegereza igipolisi n’igisirikare, muri abaturanyi bacu, nafashe icyemezo cyo gusura iyi nkambi kugira ngo ndebe uko abasirikare n’imiryango yabo babayeho”.
Yabasezeranije uburyo bushoboka bwo kubahindurira ubuzima, yagize ati “Ni ngombwa gushaka ibikenewe kugira ngo habeho uburyo bushoboka, ngiye gushaka ibiribwa. Umusirikare, ikimutunga, aho aba, imyambaro. Bambwiye ko hano hari ikigo cy’amashuri, nacyo ngiye kugisura,… Leta iri kumwe namwe igihe cyose kugira ngo ibafashe mubashe gukora akazi neza”.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Actualitecd, Tshisekedi Tshilombo ngo yanagarutse kuri iki kibazo cy’abasirikare mu nama yakoresheje ya mbere yahuje inzego zitandukanye, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019.


