fl0kizaxiam6-jt.jpg

Perezida Tshisekedi yihanangirije abasirikare bivanga muri politiki

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yavuze ko hari ingeso yo kutubaha ikomeje kwigaragaza mu nzego zose za gisirikare, asaba abasirikare b’igihugu kwirinda kwivanga muri politiki.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Gashyantare, Perezida Tshisekedi yari yahuye n’abasirikare bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na Polisi y’igihugu cya Congo (PNC). Imitwe yose yari ihagarariwe.

Perezida Tshisekedi yihanangirije abasirikare n’abapolisi bakuru nyuma y’itabwa muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi ry’umujyanama we mu by’umutekano, Francois Beya.

Ni itabwa muri yombi bamwe bemeza ko ryatewe n’urwikekwe rwo kutavuga rumwe muri leta cyangwa haba hari ihirika ry’ubutegetsi ryategrwaga nk’uko tubikesha VOA.

Igisirikare cya FARDC kimaze imyaka n’imyaka mu rugamba rwo kurwanya abitwaje intwaro hirya no hino mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

fl0kizaxiam6-jt.jpg

Perezida Tshisekedi yavuze ko hagiye hagaragara ingero z’imyifatire idakwiye mu nzego z’igisirikare kandi ibi ari byo byihishe inyuma y’idohoka riri kugaragara ku rugamba.

Arashinja abasirikare bari hejuru kuba bakoresha nabi amafaranga n’ibikoresho baba bahawe ku rugamba. Yashimangiye ko ibi atazabyihanganira kuko ngo gusahura umutungo w’igisirikare ari uguhemukira igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *