Nyuma y’imyaka 41 Jomo Kenyatta yibukwa ku rwego rw’igihugu, umuhungu we Uhuru Kenyatta yavuze ko bubaye ubwa nyuma uyu muhango ubaye mu ruhame.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 22 Kanama 2019, umunsi wibutsweho uyu musaza watabarutse mu 1978 yaravutse mu 1891.
Kenyatta yavuze ko byabaye nyuma y’ubwumvikane n’umuryango we.
” Umuryango wa Muzehe Jomo Kenyatta wemeranyije ko uyu munsi ari uwa nyuma yibukwa muri ubu buryo.”
Yashimiye kandi Daniel Moi na Mwai Kibake, abakuru b’ibihugu bamubanjirije, bakanagenera Kenyatta igihe cyo kumwibuka.
Uyu muryango wemeje ko ugihe gushaka uburyo ujya umwibuka ubwawo.
Muzehe Jomo Kenyatta yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 1963 kugeza mu 1964. Yabaye umukuru w’igihugu kuva mu 1964 kugeza mu 1978 ubwo yapfaga. Yaharaniye kandi ubwigenge bw’igihugu ubwo yarwanyaga ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza, byanamuviriyemo gufungwa kuva mu 1954 kugeza mu 1961.



