Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ukomeje kwitegura kuva ku butegetsi, yasezeweho n’Ingabo za Kenya yari amaze imyaka ibarirwa mu icumi abereye Umugaba w’Ikirenga.
Hari mu birori byabereye muri Stade ya Ulinzi Sports Complex i Nairobi, mbere y’uko Kenyatta ashyikiriza ubutegetsi Dr William Ruto watorewe kumusimbura; mu muhango uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri.
Kuri uyu wa Gatanu imitwe y’Ingabo za Kenya zirimo izirwanira ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere ni bwo yakoreye Kenyatta ibirori byo ku musezeraho.
Ni ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, akarasisi ndetse n’imyiyereko yo mu kirere.
Perezida Kenyatta wanahawe impano n’imitwe itandukanye y’Igisirikare, nyuma yaje kugaragara atwaye imodoka ya gisirikare cya Kenya igenewe ibirori yakururwaga n’abasirikare babarirwa muri 20; nk’ikimenyetso cy’uko asoje urugendo rwe nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo.
Kenyatta mu ijambo rye yabwiye Ingabo za Kenya ko yishimira cyane kuba yarazibereye Umugaba w’Ikirenga, azishimagiza ku bw’ubunyamwuga zigaragaza mu kurinda inkike z’igihugu.
Perezida wa Kenya yakomeje avuga ko iyo atagirana umubano mwiza na KDF, nta bikomeye yari kugeraho nka Perezida.
Yavuze ko ubuyobozi bwe bwaranzwe no guteza imbere umugore mu ngeri zitandukanye, kugeza no mu gisirikare aho yazamuye mu ntera abagore ku mapeti atandukanye.
Yabwiye Ingabo za Kenya ko azazikumbura cyane, gusa azisaba gushyigikira ubuyobozi bwa Dr Ruto ugomba kumusimbura nk’uko zamushyigikiye.
Perezida Uhuru Kenyatta nyuma y’ibirori kandi yanitabiriye umusangiro wari wateguwe na Gen Robert Kibochi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya.
















