Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yakoze impanuka y’imodoka, gusa Imana ikinga akaboko.
Ni impanuka yabereye i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine, ubwo imodoka ye yagonganaga n’indi itwara abagenzi nk’uko byemejwe na Sergii Nykyforov usanzwe ari umuvugizi wa Perezida Zelensky.
Uyu yavuze ko Perezida wa Ukraine yakomerekeye byoroheje muri iriya mpanuka.
Amakuru avuga ko umushoferi w’imodoka yagonganye n’iya Zelensky yakomeretse akavurirwa aho iriya mpanuka yabereye, mbere yo kuhavanwa n’imbangukiragutabara.
Nykyforov mu itangazo yasohoye yavuze ko ababishinzwe batangiye iperereza ngo bamenye icyihishe inyuma y’iriya mpanuka, gusa ntiyagira andi makuru arambuye atanga.
Zelensky yakoze impanuka mu gihe yaherukaga gusura Umujyi wa Izyum Ingabo za Ukraine ziheruka kwigarurira, nyuma y’igihe kirekire uri mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya.
Ubwo yasuraga ingabo ziri ku rugamba muri uyu mujyi, yazishimye ku bw’uruhare rukomeye zagize mu bitero byo kwirukana Ingabo z’u Burusiya zari zarigaruriye ubutaka bwa Ukraine.



2 Responses
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yarusimbutse
Yewe byari kuba bitang’gaje kwicwa n’impanuka Aho kwicwan’isasu.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yarusimbutse
Yewe byari kuba bitang’gaje kwicwa n’impanuka Aho kwicwan’isasu.