Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Misiri, Dr Ali Abdel Aal ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi Ine, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard na Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019, yakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’uw’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi by’umwihariko.
Dr Ali Abdel Aal yavuze ko yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere n’uburyo rwahagurukiye kurwanya ruswa.

Dr Ali Abdel yagaragaje kandi ko bashyizeho amatsinda y’ubucuti yihariye azafasha guteza imbere imigenderanire n’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’izindi ntego zishinga amategeko zo mu bindi bihugu birimo n’u
Rwanda.
Nyuma yo guhura na Hon. Mukabalisa,
Dr Ali Abdel Aal yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard waje no gutangaza
ko ibiganiro bagiranye byibanze ku buryo bwo guteza imbere umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, hashingiye no ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi (Rwanda & Misiri).

Mu rwego rwo gushimangira umubano no gusangira ubunararibonye, na Makuza avuga ko impande zombi ziyemeje gushyiraho amatsinda y’ubucuti, agizwe n’abagize Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.



