Mu gihe hitegurwa inama ngishwanama ya 13 y’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, mu Badepite bagera ku 3000 bayitabira harimo na Perezida Xi Jinping ugaragara nk’Umudepite usanzwe n’ubwo ari umuyobozi udasanzwe.
Iyi nama iba buri mwaka, abayirimo biga amategeko n’indi mishinga y’igihugu cy’u Bushinwa, na Perezida Jinping akaboneraho kubaganiriza haba mu matsinda cyangwa mu ihuriro rusange.
Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru mu ishami ry’igifaransa kuri Televiziyo CGTN, ngo Jinping ni umuyobozi udasanzwe buri wese aba ashaka kuganiraho, ku kuba ayobora igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku isi (hafi ¼ cy’abatuye isi).

Nyuma y’ibyo, ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa, ayoboye Komisiyo idasanzwe ya gisirikare mu Bushinwa, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu.
Mu 2018 yitabiriye inama nk’iyi ahagarariye Intara yigenga ya Mongolie y’icyaro, kandi yagiye mu biganiro bibera mu makomisiyo incuro zigera kuri eshashatu.
Mu magambo yavugaga, hagarukagamo ibyo kurwanya ubukene, kunoza umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe ubukungu, kuboneza imibanire y’abasirikare n’abasivili n’ibindi.
Inama ya 13 iba muri iki cyumweru, ihuriranye no kwizihiza imyaka 70 iki gihugu kimaze kigobotoye ingoyi y’ubuhake buvanze n’ubukoloni cyari kimazemo imyaka isaga 100. Icyo gihe Mao Zedong yahise atorerwa kubuyobora, imirimo itangira tariki ya mbere Ukwakira. Ibi nibyo bise Ubushinwa bukungahaye (Chine Nouvelle).
Muri iyi nama kandi, hazigirwamo imirongo migari igena ubuzima bw’iki gihugu ndetse ngo n’umushinga wa interineti yihuta ya 5G ushobora kuzagezwa ku meza y’ubusesenguzi.
Ni inama ifatwa nk’umwiherero cyangwa umushyikirano, zimenyerewe mu bindi bihugu, itangazamakuru n’inzobere zinyuranye bahanga amaso cyane.



