Perezida wa Afurika y’Epfo yahinduriye imirimo Dr Nkosazana wabaye umugore wa Jacob Zuma

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yahinduriye imirimo Dr Nkosazana Dlamini wabaye kuva mu mwaka w’1982 kugeza mu 1998 umugore wa Jacob Zuma wayoboye iki gihugu.

Dr Nkosazana w’imyaka 74 y’amavuko kuva muri Gicurasi 2019 yari Minisitiri ushinzwe imiyoborere n’ibikorwa bya gakondo. Ni nyuma yo kugira inshingano zitandukanye muri guverinoma, zirimo ushinzwe ibiro bya Perezida, ushinzwe ububanyi n’amahanga, ushinzwe umutekano w’imbere n’ushinzwe ubuzima.

Mu mpinduka nyinshi Perezida Ramaphosa yakoze muri guverinoma kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, yagize Dr Nkosazana Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Izindi mpinduka zikomeye zakozwe uyu munsi harimo ishyirwaho rya Visi Perezida mushya wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile, akaba yasimbuwe David Mabuza wakuwe kuri uyu murimo muri Gashyantare 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *