Perezida wa Angola usanzwe ari intumwa y’amahoro y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Joà£o Lourenà§o, abona intambara y’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo itashoboka mu gihe ibiganiro by’ubuhuza bikomeje.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, Perezida Lourenà§o, yabwiwe ko umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi watutumbye, abazwa niba we atabona ko hashobora kuzakurikiraho intambara.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Ndatekereza ko bitazaba. Twebwe tuzakora ibishoboka kugira ngo hatazabaho imirwano yeruye hagati y’ibihugu byombi bituranye; RDC n’u Rwanda.”
Perezida Lourenà§o yatangaje ko hari intambwe nziza imaze guterwa iganisha ku kuba umwuka mubi uru hagati y’ibi bihugu wavaho, harimo kuba abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bamaze ukwezi bahagaritse imirwano, igisigaye kikaba ari ukurambika intwaro, no “gusubizwa mu buzima busanzwe bwa gisivili.”
Yasobanuye ko M23 yahagaritse imirwano nyuma y’inama abayihagarariye n’abahagarariye Leta ya RDC bagiriye i Luanda muri Angola, kandi ngo kugira ngo bishoboke, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabigizemo uruhare rukomeye.
Yagize ati: “Mbimusabye, Perezida Kagame yahuje Angola n’ubuyobozi bwa M23. Twari twaragize ikibazo cyo kuvugana na M23, uwadufashije ni Paul Kagame. Nyuma y’iminsi mike, abayobozi ba M23 baje i Luanda. Biba bikwiye gushimira umuntu wateye intambwe nk’iyi.”
Perezida wa Angola aremeza ko n’uruhande rwa RDC ruri kubahiriza ibyo rwasabwe mu nama yabereye i Luanda mu Gushyingo 2022, igisigaye ngo kikaba ari uko azohereza abasirikare b’igihugu cye 500 bazaba bashinzwe kurinda abarwanyi ba M23 mu gihe bazaba bararambitse intwaro, bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe.


