Perezida wa Banki y’Isi ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2. Uru ruzinduko azakomereza muri Tanzania ruzaba ari urwa kabiri rwe akoreye mu karere kuva yaba umuyobozi w’iyi banki.

Bwana Kim ategerejwe mu Rwanda mu masaha ya saa sita, aho biteganyijwe ko azasura umushinga wa Drone zikoreshwa mu buvuzi uzwi nka “Zipline” mu Karere ka Muhanga, asure Igice cyahariwe kubakamo inganda mu Mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone) ndetse anasure ikigo cyo guhanga udushya mu ikoranabuhanga n’itumanaho kizwi nka Klab.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa banki y’Isi azatanga ikiganiro mbwirwaruhame muri Kigali Convention Centre.

Iki kiganiro cye kikaba kizibanda ku iterambere rijyanye n’ibikenewe na miliyari 7 zituye Isi ndetse abatuye isi kuri ubu akaba ari bo bakora amateka barandura ubukene bukabije.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida wa Banki y’isi azasura Umudugudu w’icyitegererezo mu kurandura imibereho mibi wa Kinyana mu Ntara y’Amajyepfo.

Biteganyijwe kandi ko azanabonana na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Avuga ku mpamvu agiye kuza mu Rwanda, bwana Jim Yong Kim mu bimuzanye mu Rwanda harimo no kwigira ku byo igihugu kigezeho kivugurura.

Uyu Munyamerika uyobora Banki y’Isi akaba yavuze ko bazihutisha inkunga bagenera ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kugirango bivugurure ubukungu bwabyo birusheho gutera imbere.

Kuri iki Cyumweru gishize Kim akaba yari yatangaje ko miliyari 57$ zigiye gushorwa mu gutera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu myaka 3 iri imbere y’ishoramari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *