Perezida wa Banki ya Afurika yatangaje ko yanze ubwenegihugu bwa USA

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere izwi nka AfDB cyangwa BAD, Dr Akinwumi Adesina, yatangaje ko yanze ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), asobanura n’impamvu yahisemo kugumana ubwa Nigeria gusa.

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, abanya-Nigeria baba mu mahanga (diaspora) bizihije umunsi mukuru wabagenewe, Dr Adesina awitabira yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho.

Mu butumwa yatanze, nk’uko ikinyamakuru Sahara Reports kibitangaza, Dr Adesina yasobanuye uburyo Nigeria ari igihugu cyiza, gifite abenegihugu bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kukigeza ku rwego rukomeye, ku ruhando mpuzamahanga.

Yatanze urugero rw’abanya-Nigeria benshi bayoboye imiryango n’ibigo mpuzamahanga. Yagize ati: “Uyu munsi ku nshuro ya mbere, umunya-Nigeria ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, umunya-Nigeria ni Umuyobozi Mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, ni Perezida wa AfDB; akaba njye, ni Perezida wa Afreximbank kandi kugeza apfuye bibabaje vuba aha, yari Perezida wa OPEC (umuryango w’ibihugu bicuruza peteroli).”

Dr Adesina yakomeje agaragaza ibigwi by’abenegihugu bandi barimo umwanditsi w’ibitabo ukomeye, Wole Soyinka wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu rwego rw’ubuvanganzo, Robert Okeji wabaye mu buyobozi bukuru bw’urwego rwa USA rushinzwe ubumenyi bw’isanzure, hamwe n’undi wegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo guterura ibiremereye inshuro ebyiri.

Uyu muyobozi yasobanuye uburyo mu gihe yakoraga muri USA yanze ubwenegihugu bw’iki gihugu kiri mu bihangange ku Isi. Ati: “Mu gihe cy’akazi kanjye k’umwuga, nasabwe kuguma muri United States, nkaba n’umwenegihugu, maze mvuga oya. Neretse mugenzi wanjye pasiporo y’icyatsi, ndavuga nti ‘Imana ntabwo yibeshye ubwo yangiraga umunya-Nigeria. Nzabaho nk’umunya-Nigeria, nzapfa nk’umunya-Nigeria, kandi mu gitondo cy’umuzuko, nzasaba Imana niba bishoboka, nzuke nk’umunya-Nigeria, mfashe ibendera ry’icyatsi-umweru-icyatsi mu biganza byanjye.”

Nigeria ifite mu mahanga abenegihugu babarirwa muri miliyoni 17. Ni kimwe mu bihugu bifiteyo benshi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida wa Banki ya Afurika yatangaje ko yanze ubwenegihugu bwa USA
    Good ndagukunze natwe twumvireho

  2. Perezida wa Banki ya Afurika yatangaje ko yanze ubwenegihugu bwa USA
    Good ndagukunze natwe twumvireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *