Perezida wa Botswana, Ian Khama, yatangaje ko mugenzi we wa Zimbabwe, Robert Mugabe yakabaye yaravuye ku butegetsi mu gihe kinini gihise, aho avuga ko akwiye kwemera ukuri ko kuba ashaje akarekura ubutegetsi.
Kuri perezida Khama, ngo umusaza w’imyaka 92 yakagombye kuva ku buperezida nta gutinda akarekera igihugu abayobozi bashya kubera ko ngo ibibazo bya politiki n’ubukungu byo guhera mu 2000 bimaze gushyira hasi Zimbabwe bigaragara.
Perezida Ian Khama w’imyaka 63 asubiza ikibazo yari abajijwe na Reuters abazwa niba Mugabe akwiye kurekura, yahise agira ati: “Nta gushidikanya. Yakabaye yarabikoze mu myaka ishize”.
Yakomeje agira ati: “Bafite abantu benshi hariya bafite ibisabwa mu miyoborere myiza bashobora kumusimbura. Bigaragara ko imyaka ye n’uko Zimbabwe ihagaze, mu by’ukuri ntashoboye gutanga ubuyobozi bwakura igihugu mu bibazo kirimo”.

Iyi nkuru iravuga ko ibyatangajwe na perezida Khama bishobora guteza umwuka mubi muri dipolomasi nyafurika aho ngo bisa nk’ikizira kunenga mugenzi wawe w’umuyobozi.
Tubibutse ko perezida Mugabe ari we perezida igihugu cya Zimbabwe kizi kuva cyabona ubwigenge mu 1980. Ku rundi ruhande, perezida Khama uvuka kuri perezida wa mbere wa Botswana, Seretse Khama, yavukiye mu Bwongereza ndetse ashyingiranwa n’Umwongerezakazi witwa Ruth.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Â
Dennis Ns./Bwiza.com



