Perezida wa Burkina Faso byavugwaga ko yatawe muri yombi n’igisirikare yagize icyo atangaza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yagize ubutumwa aha abaturage b’igihugu cye n’abasirikare bafashe intwaro bagambiriye kumurwanya, nyuma y’amasaha atari make hatangajwe amakuru y’uko yaba yafunzwe n’igisirikare.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere abasirikare bigometse bataye muri yombi Perezida Kaboré, mbere yo kujya kumufungira muri kimwe mu bigo bya gisirikare.

Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso byavuzwe ko yatawe muri yombi nyuma y’amasasu yaherukaga kumvikana mu bigo bine bya gisirikare ndetse no mu rugo rwe ruherereye i Ouagadougou mu murwa mukuru.

Abasirikare bavuzweho kumufunga bari bamaze igihe baramwigometseho bamunenga kutabafasha bihagije ngo bagire imbaraga zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba imaze igihe yarayogoje kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Aba bayobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahise anafata ubutegetsi by’agateganyo.

Perezida Kaboré mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yemeje ko igihugu cya Burkina Faso kiri mu bihe bikomeye.

Yaboneyeho guhamararira abaturage b’igihugu cye ko “bagomba kurinda ibyo bagezeho biciye muri demokarasi.”

Yunzemo ati: “Ndahamagarira abafashe intwaro kugira ngo bazirambike ku bw’inyungu zisumbuye z’igihugu.”

Perezida Kaboré kuri ubu bivugwa ko ari ahantu hatekanye aho acungiwe umutekano n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kumurinda, yavuze ko binyuze mu nzira y’ibiganiro no gutegana amatwi abanya Burkina Faso bashobora gukemura ibyo batumvikanaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *