Perezida wa Caf yasuye urwibutso rwa Gisozi-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad, ku inshuro ye yambere atorewe kuriyobora yasuye u Rwanda , aho yanasuye urwibutso rwa Gisozi .
Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika Ahmed , uri mu Rwanda kunshuro ye ya mbere atowe, yasuye urwibutso rwa Gisozi , nyuma akaza gusura ikicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akanagira ibiganiro n’abayobozi biri shyirahamwe.
DX9i7qkWAAEun8j
Kuri uyu wa mbere kandi uyu muyobozi wa Caf , azitabira nama mpuzamahanga izabera muri Kigali Convention Center, aho azanatanga ikiganiro kivuga ku burenganzira muri Siporo n’isano CAF ifitanye na AUB, akazaboneraho no kuganira n’abanyamakuru.
Ahmad yatorewe kuyobora CAF kuwa 16 Werurwe 2017 asimbuye umukambwe Issa Hayatou wari umaze imyaka 25 ayobora iri shyirahamwe, kuva icyo gihe akaba yari ataragera mu Rwanda ariko akaba yahaherukaga mu gihe cya CHAN 2016 yahabereye.
DX z YW0AA83DK
DYAK10RX4AAun8w
DYAK10bW0AA9dM7
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *