Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019, ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagarega i Bangui, muri Centrafrique mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye muri iki gihugu kuva Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016, yakiriwe n’imbaga y’abaturage.
Perezida Faustin-Archange Touadéra yahishuye ko iki gihugu cye cyatangiye urugendo ruganisha ku kwigira ku Rwanda. Abakuru b’ibihugu byombi bakaba banashyize umukono ku masezerano agamije imikoranire mu by’ubukungu, igisirikare ndetse n’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Mine.
Nk’uko bitangazwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Perezida Faustin-Archange Touadéra yavuze ko igihugu ayoboye kirajwe inshinga n’iterambere, ubumwe n’ibindi kirimo kwigira ku Rwanda.
Yagize ati “Repubulika ya Centrafrique irifuza gufatira icyitegererezo cy’ubunararibonye, urugero n’ishema ry’Abanyarwanda mu kugera ku gihugu gikomeye, gifite ubumwe n’ubukungu”.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Centrafrique byinjiye mu bihe bishya by’umubano.
Ati “Ati “Iyi ni intangiriro. Uyu munsi twasinye amasezerano menshi y’ingenzi atuma ibikorwa duhuriyeho bishinga imizi. Aya masezerano agomba kwitabwaho mu gushyirwa mu bikorwa kugira ngo tubashe kuyubakiraho tugere kuri byinshi dufatanyije mu myaka iri imbere”.
Perezida Kagame na mugenzi we Faustin-Archange Touadéra bagiranye ibiganiro mu ngoro ye mbere yo gushyira umukono ku masezerano. Aba bakuru b’ibihugu kandi basangiriye ku meza amwe by’umwihariko Kagame anambikwa umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Perezida Faustin-Archange Touadéra yasuye u Rwanda ndetse anifatanya n’abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibohoye.
Aba bakuru b’ibihugu byombi bakaba bakomeje ibikorwa bishimangira umubano mu gihe hari ibihumbi by’abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu by’umwihariko hakaba n’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu. Soma inkuru bifitanye isano.




AMAFOTO : Village Urugwiro


