Perezida wa Hongria yiyemeje kuba umwigisha w’amahoro nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Hongria, Katalin Novà¡k, yiyemeje kuba umwigisha w’amahoro nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko yashengutse umutima nyuma yo gusura uru rwibutso, akunamira abaruhukiyemo, kandi ngo yanasengeye abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange.

Novà¡k yavuze ko kandi kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi byatumye yiyemeza kwigisha amahoro aho ageze hose. Ati: “Amateka mabi kandi ateye ubwoba ya jenoside mu Rwanda yampinduye, ariko ampa imbaraga zo kwigisha amahoro aho ngeze hose.”

Perezida wa Hungria ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 14 Nyakanga 2023. Ni we uyoboye iki gihugu wa mbere ugeze i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *