Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide, yagaragaje ko atumva uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bumaze ukwezi butarafatira icyemezo umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka.

Nkuranga mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 12 Nyakanga 2022 nyuma y’inkuru y’iyirukanwa ry’uyu mukozi witwa Nyiraneza Espérance, yavuze ko icyo uyu muyobozi ushinzwe uburezi yakoze ari ugupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 3 Kamena 2022 ni bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, wagombaga guhagararira akarere mu muhango wo kwibuka mu rwunge rw’amashuri rwa Nkama, ariko ntiyaboneka kubera ko yagombaga gusezeranya abageni.

Gitifu Murenzi yamenyesheje Nyiraneza ko ajya kumuhagararira muri uyu muhango muri G.S Nkama, ariko ntiyajyayo, ahubwo yohereza umutetsi w’ishuri ryisumbuye rya Collège Inyemeramihigo de Gisenyi witwa Mbarushimana Jean Claude.

Igikorwa cyo kwibuka nticyagenze neza kuko ngo ubwo abari bacyitabiriye bamenyeshwaga ko uyu mutetsi ari we uhagarariye akarere, bamwe mu barokotse jenoside barahungabanye, Mbarushimana asabwa guhita ava aho cyaberaga.

Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Rubavu-Umukwikwi-yahagarariye-akarere-mu-gikorwa-cyo-kwibuka-biteza-ihungabana

IBUKA ibona akarere karakerewe gufata icyemezo

Nkuranga yasobanuriye iki kinyamakuru ko ibi bikimara kuba, Gitifu Murenzi n’abarokotse jenoside muri Rugerero bahise bakora raporo, bayoherereza ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu. Yagize ati: “Executif w’umurenge yahise anakora ka raporo afatanyije n’abacitse ku icumu, bayikorera akarere.”

Ntabwo yumva uburyo hashize ukwezi umuyobozi w’akarere atarafata icyemezo. Ati : “Ariko reba ko hashize ukwezi kose harabuze ufata icyemezo. Njyewe ikosa ndarishyira ku muyobozi w’akarere. Kubera iki? Yananiwe gufata icyemezo.”

Nkuranga avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’akarere yateranye nyuma yo kwakira iyi raporo, ifata icyemezo cyo kwirukana Nyiraneza, ariko ngo Meya wa Rubavu, Kambogo Ildephonse atinda gusinyaho, ahubwo abanza guhamagara abantu ‘bose’.

Iki kinyamakuru cyamenye ko ubwo Meya Kambogo yashyikirizwaga icyemezo na komite ishinzwe imyitwarire, we yahisemo kuyibika mu kabati ku mpamvu zitazwi ariko zivugwaho ibintu bitandukanye.

Ntabwo byashobotse ko BWIZA ivugana na Meya Kambogo kuko kuri uyu wa 11 Nyakanga yasobanuye ko araza kugira icyo asobanura naramuka abonetse. Nta gisubizo cye kiraboneka kugeza ubu, ariko nikiza kuboneka kirongerwa mu nkuru.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Njye sinumva ikibazo gihari kugeza na nubu! Umukozo wo mu gikoni yatumye abantu batibuka cg hari amagambo yavuze akomeretsa?
    Nimba yarakoze inshingano ze neza ndumva nta mpamvu yo gukomeza ibi bintu. Erega burya ntawutaba umushyitsi mukuru mu bikorwa bitandukanye! Ndumva abo bantu bazira ko uwahagarariye umuyobozi Ari umukwikwi gusa kuko iyo aza kuba umunyeshuri ntibyari kugera aha rwose

      Muvandimwe nkundaa,akarere kaba arikanini ntihari kubura umuyobozi numwe ugahagararira ahubwo ndumva aripfobya riteye ubwoba peee kko abayobozi baba mukarere sibacye kuburyo barikohereza uwobohereje ???? please

    2. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka

  3. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Iyo bitajya hanze n’ubundi Akarere kari gukomeza kwicecekera, byakwitwa guha umugisha ipfobya rya jenoside yskorewe abatutsi.
    Ubwo se ubwo buyobozi si abafatanyacyaha iyo hajemo kugihishira!!!

  4. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Iyo bitajya hanze n’ubundi Akarere kari gukomeza kwicecekera, byakwitwa guha umugisha ipfobya rya jenoside yskorewe abatutsi.
    Ubwo se ubwo buyobozi si abafatanyacyaha iyo hajemo kugihishira!!!

  5. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Umuntu wese usesenguye nabi ikibazo nabi (akikiza ngo kimuveho), agisubiza nabi!

    Twibaze kandi tuvugishe ukuli gutomoye:

    1) Ese Prezida wa Republika iyo atumiwe ahantu.., akagena Ministre w’Intebe cyangwa undi wese kumuhagararira, uwo atumye aba afite ububasha bwo kwikiriza hanyuma nawe agatuma undi???
    2) Meya w’Akarere wali watumiwe “nk’Urwego rw’Akarere” yali yabuze undi Mukozi w’Akarere wamuhagararira mbere yo gushakisha mu Murenge (atumiwemo)???
    3) Communication (kuvugana) hagati y’aba bayobozi imeze ite (Meya <-> Gitifu <-> Umukuru w’uburezi)? Baravugana cyangwa ni ba “Ndiyo Bwana” (exécutez) gusa???

    Ibi bakoze ntabwo ali impanuka, ahubwo ni bya bindi bavuga ngo “agatoke gahora he… kararuha kakandura”!
    Hano mu Karere ka Rubavu ubagezaho ikibazo ubereka ko cyanyuze mw’Isibo, Umudugudu, Akagali n’Umurenge; bakakwikiza bakubwira ngo “uzarebe umugoroba w’ababyeyi bagufashe”!!!

    Abashobora gutabara imiyoborere ya RUBAVU nibatabare!..

  6. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Umuntu wese usesenguye nabi ikibazo nabi (akikiza ngo kimuveho), agisubiza nabi!

    Twibaze kandi tuvugishe ukuli gutomoye:

    1) Ese Prezida wa Republika iyo atumiwe ahantu.., akagena Ministre w’Intebe cyangwa undi wese kumuhagararira, uwo atumye aba afite ububasha bwo kwikiriza hanyuma nawe agatuma undi???
    2) Meya w’Akarere wali watumiwe “nk’Urwego rw’Akarere” yali yabuze undi Mukozi w’Akarere wamuhagararira mbere yo gushakisha mu Murenge (atumiwemo)???
    3) Communication (kuvugana) hagati y’aba bayobozi imeze ite (Meya <-> Gitifu <-> Umukuru w’uburezi)? Baravugana cyangwa ni ba “Ndiyo Bwana” (exécutez) gusa???

    Ibi bakoze ntabwo ali impanuka, ahubwo ni bya bindi bavuga ngo “agatoke gahora he… kararuha kakandura”!
    Hano mu Karere ka Rubavu ubagezaho ikibazo ubereka ko cyanyuze mw’Isibo, Umudugudu, Akagali n’Umurenge; bakakwikiza bakubwira ngo “uzarebe umugoroba w’ababyeyi bagufashe”!!!

    Abashobora gutabara imiyoborere ya RUBAVU nibatabare!..

  7. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Njye ikibazo ngishyira kuri local government ni gute bahitamo abantu baba ba Mayor? Bafata abantu batazi administration namba guterura umwarimu uvuye muri nine years ukamusimbukisha akaba mayor iki gihugu cyacu cyabuze intiti zisobanukiwe na administration zizi icyo gukora ngo zihabwe iriya myanya? Amashyaka ya politique ajye aduha abakandida beza babishoboye cyangwa batange amahirwe kubatabarizwa mu mashyaka nabo biyamamaze ufite ubushobozi ahabwe inshingano si non ibintu bizakomeza gupfa kuko hari nubwo barabikora kubera ubugome ahubwo ari ubujiji

  8. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Njye ikibazo ngishyira kuri local government ni gute bahitamo abantu baba ba Mayor? Bafata abantu batazi administration namba guterura umwarimu uvuye muri nine years ukamusimbukisha akaba mayor iki gihugu cyacu cyabuze intiti zisobanukiwe na administration zizi icyo gukora ngo zihabwe iriya myanya? Amashyaka ya politique ajye aduha abakandida beza babishoboye cyangwa batange amahirwe kubatabarizwa mu mashyaka nabo biyamamaze ufite ubushobozi ahabwe inshingano si non ibintu bizakomeza gupfa kuko hari nubwo barabikora kubera ubugome ahubwo ari ubujiji

  9. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Tuzineza ko,, intore! Arinkoreneza bandebereho! Umukwikwi ejo yaba na perezida ntagikuba! Mbereya ndumunyarda ni ndi umuntu, nambere ya ndi umukwikwi ni ndi umuntu ,title ayihabwa bitewe,,, ejo yaba na chef wabo.knd umuntu numuntu! Umukwikwi utekera rwanda rwejo weee!uramukinisha… Mumuhe courage knd akomereze aho nabandi bamurebereho! Nurugerorwiza…ese nibangahe mwise bagiriwe icyocyizere??? Niwe tu! Imana ikomeze umurava wawe….oyeee! Oyee!…

  10. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Tuzineza ko,, intore! Arinkoreneza bandebereho! Umukwikwi ejo yaba na perezida ntagikuba! Mbereya ndumunyarda ni ndi umuntu, nambere ya ndi umukwikwi ni ndi umuntu ,title ayihabwa bitewe,,, ejo yaba na chef wabo.knd umuntu numuntu! Umukwikwi utekera rwanda rwejo weee!uramukinisha… Mumuhe courage knd akomereze aho nabandi bamurebereho! Nurugerorwiza…ese nibangahe mwise bagiriwe icyocyizere??? Niwe tu! Imana ikomeze umurava wawe….oyeee! Oyee!…

  11. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    akabaye icwende ntikoga
    uzakurikirane sante mukarere ka rubavu
    uko francine ayifashe icyenewabo akoresha ,inzego zimukurikirane abatitulaire barenganya abatari bene wabo bavuga ko bibohoye kuko aribo bayobozi bayoboye ibigo nderabuzima byose bigize akarere ka rubav

  12. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    akabaye icwende ntikoga
    uzakurikirane sante mukarere ka rubavu
    uko francine ayifashe icyenewabo akoresha ,inzego zimukurikirane abatitulaire barenganya abatari bene wabo bavuga ko bibohoye kuko aribo bayobozi bayoboye ibigo nderabuzima byose bigize akarere ka rubav

  13. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Mwikwirirwa munjya kure Ese gitif w’umurenge umenyeshwa umuhango wokwibuka akawusimbuza gusezeranya we nishyashya ese kuki we atahinduriye abageni isaha cg akaba yabaha undi munsi Nyakubahwa muyobozi wa ibuka kurwego rw’igihugu nimuhagurukire ibya Rubavu naho birakaze ari gitif w’umurenge na Mayor wakarere bose ntibashaka kwibuka kuko barabyihunza nimukurikirana neza amagambo yagitif w’umurenge muzasanga nawe uriya muhango atawumva kuko sinumva umuntu wumuyobozi usimbuza gusezeranya bishobora kuba igihe icyaricyo cyose cg wahindurira isaha umuhango wo kwibuka uba rimwe mumwaka kumunsi wagenwe gusa musengere akakarere kandi mugahe abayobozi bimirenge batahavuka kuko ikimenyane itonesha nikenewabo mugutanga imyanya biradusenyera igihugu kugeraho umuntu yihunza umuhango wo kwibuka akanjya gusezeranya.

  14. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Mwikwirirwa munjya kure Ese gitif w’umurenge umenyeshwa umuhango wokwibuka akawusimbuza gusezeranya we nishyashya ese kuki we atahinduriye abageni isaha cg akaba yabaha undi munsi Nyakubahwa muyobozi wa ibuka kurwego rw’igihugu nimuhagurukire ibya Rubavu naho birakaze ari gitif w’umurenge na Mayor wakarere bose ntibashaka kwibuka kuko barabyihunza nimukurikirana neza amagambo yagitif w’umurenge muzasanga nawe uriya muhango atawumva kuko sinumva umuntu wumuyobozi usimbuza gusezeranya bishobora kuba igihe icyaricyo cyose cg wahindurira isaha umuhango wo kwibuka uba rimwe mumwaka kumunsi wagenwe gusa musengere akakarere kandi mugahe abayobozi bimirenge batahavuka kuko ikimenyane itonesha nikenewabo mugutanga imyanya biradusenyera igihugu kugeraho umuntu yihunza umuhango wo kwibuka akanjya gusezeranya.

  15. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Mwikwirirwa munjya kure Ese gitif w’umurenge umenyeshwa umuhango wokwibuka akawusimbuza gusezeranya we nishyashya ese kuki we atahinduriye abageni isaha cg akaba yabaha undi munsi Nyakubahwa muyobozi wa ibuka kurwego rw’igihugu nimuhagurukire ibya Rubavu naho birakaze ari gitif w’umurenge na Mayor wakarere bose ntibashaka kwibuka kuko barabyihunza nimukurikirana neza amagambo yagitif w’umurenge muzasanga nawe uriya muhango atawumva kuko sinumva umuntu wumuyobozi usimbuza gusezeranya bishobora kuba igihe icyaricyo cyose cg wahindurira isaha umuhango wo kwibuka uba rimwe mumwaka kumunsi wagenwe gusa musengere akakarere kandi mugahe abayobozi bimirenge batahavuka kuko ikimenyane itonesha nikenewabo mugutanga imyanya biradusenyera igihugu kugeraho umuntu yihunza umuhango wo kwibuka akanjya gusezeranya.

  16. Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka
    Mwikwirirwa munjya kure Ese gitif w’umurenge umenyeshwa umuhango wokwibuka akawusimbuza gusezeranya we nishyashya ese kuki we atahinduriye abageni isaha cg akaba yabaha undi munsi Nyakubahwa muyobozi wa ibuka kurwego rw’igihugu nimuhagurukire ibya Rubavu naho birakaze ari gitif w’umurenge na Mayor wakarere bose ntibashaka kwibuka kuko barabyihunza nimukurikirana neza amagambo yagitif w’umurenge muzasanga nawe uriya muhango atawumva kuko sinumva umuntu wumuyobozi usimbuza gusezeranya bishobora kuba igihe icyaricyo cyose cg wahindurira isaha umuhango wo kwibuka uba rimwe mumwaka kumunsi wagenwe gusa musengere akakarere kandi mugahe abayobozi bimirenge batahavuka kuko ikimenyane itonesha nikenewabo mugutanga imyanya biradusenyera igihugu kugeraho umuntu yihunza umuhango wo kwibuka akanjya gusezeranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *