Perezida wa Iran yaburiye Israel ko ashobora kuyisenya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Ebrahim Raisi wa Iran yaburiye Israel ko ashobora kuyisenya, mu gihe yakwibeshya ikagaba ibitero bya gisirikare ku bikorwa remezo byayo by’ingufu za nuclĂ©aire.

Perezida Raisi yatangaje ibi mu gihe Israel ikekwaho kugaba ibitero bitandukanye ku masite y’ingufu za nuclĂ©aire atandukanye muri Iran ndetse no ku bahanga kabuhariwe bayo.

Mu kiganiro Perezida wa Iran yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Mbere, yavuze ko mu gihe Israel yaba ifashe icyemezo cyo kugaba ibitero byayo igamije gusenya ibikorwa remezo by’ingufu za nuclĂ©aire bya Iran nta kintu na kimwe cy’ubutegetsi bwayo kizasigaraho.

Yavuze ko ibikorwa bya Israel birimo ‘kwica abahanga ba Iran mu bya nuclĂ©aire ndetse n’ibikorwa byo guhungabanya ibikorwa remezo byayo by’ingufu za nuclĂ©aire bidashobora’ guhagarika ‘gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi.

Yavuze kandi ko uburyo ubwo aribwo bwose bwakoreshwa bwo gusubukura amasezerano yerekeye intwaro kirimbuzi Tehran yari yagiranye n’ibihugu by’ibihangange bugomba kubaho ari uko abagenzuzi mpuzamahanga bahagaritse iperereza ryabo ku duce duto twa uranium byakozwe n’abantu tuboneka ahantu hatazwi muri Iran.

Kuri iyi ngingo, Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu byumweru bishize bagiye bahanahana amabaruwa yavugaga ku ngingo zishobora gushingirwaho kugira ngo Amerika ivaneho ibihano imaze igihe yarafatiye Iran.

Ni ibihano byashegeshe cyane ubukungu bwa kiriya gihugu, ndetse ifaranga ryacyo ritakaza agaciro mu buryo bukomeye.

Amerika icyo isaba ni uko Iran yahagarika gukora intwaro kirimbuzi, ingingo yakunze kutumvikanaho kenshi na kiriya gihugu cya Aziya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *