Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 20 Ugushyingo.
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya, Hussein Mohamed, risobanura ko Ruto arerekeza i Kinshasa ku mugoroba w’uyu munsi, aho yakirwa na mugenzi wa RDC, Félix Tshisekedi.
Gahunda yateganyijwe muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe nk’uko Mohamed yabisobanuye, ni uko aba bakuru b’ibihugu bagirana ikiganiro ku bufatanye bw’ibihugu byabo mu bijyanye n’ubucuruzi hamwe n’ishoramari.
Ikindi baganiraho ni ukwishyira hamwe kw’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa RDC.
Mohamed yagize ati: “Perezida aragirana ikiganiro na Nyakubahwa Felix Tshisekedi uramwakira ku byo ibihugu byombi bihuriyeho birimo ubucuruzi, ishoramari, ukwishyira hamwe kw’akarere n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
Uruzinduko rwa Ruto rurakurikira urwo Uhuru Kenyatta yasimbuye ku butegetsi yagiriye muri RDC mu mpera z’icyumweru gishize, aho yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa, akanasura inkambi ya Kanyaruchinya icumbitsemo abahunze imirwano y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23.


