Perezida wa Kenya yagabiye uw’u Burundi inka 50

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021 yagabiye mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye inka zigezweho 50.

Ni igikorwa Perezida Uhuru yakoze ubwo Ndayishimiye yari amaze kugera muri Kenya, yitabiriye ubutumire bwe bwo kwifatanya n’Abanyakenya kwizihiza umunsi wa Madaraka Day, kuri uyu wa 1 Kamena 2021.

Ubwo Perezida Ndayishimiye yageraga muri Kenya aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayishimiye, yahise agirana ikiganiro na Uhuru, kirebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa by’iterambere.

Nyuma y’aho, bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, kirebana na gahunda ibihugu byombi byemeranyije kimwe n’amasezerano mashya arebana no guteza imbere ubukungu bari bamaze gusinyana.

Hakurikiyeho gusura ibikorwa birimo ibiranga umuco wa Kenya, ari na bwo Perezida Uhuru yaje kugabira mugenzi we inka 50 nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru byo muri Kenya birimo The Standard.

Uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye rurarangira uyu munsi, nyuma yo kwizihiza uyu munsi mukuru Kenya yibukiraho imyaka 58 ishize yigobotoye amategeko y’abakoloni b’Abongereza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *