Perezida Umaro Sissoco Embalo wa Guinée-Bissau, kuva kuri uyu wa Mbere aratangira uruzinduko rw’akazi i Moscou mu gihugu cy’u Burusiya rugomba gusiga agiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin.
Perezida Embalo yagiriye uru ruzinduko mu Burusiya nk’umuyobozi w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO).
Perezida wa Guinée-Bissau mbere y’uko ahaguruka mu gihugu cye yerekeza i Moscou, yatangaje ko ari buze kuba ashyiriye Perezida Vladimir Putin ubutumwa bw’amahoro bumusaba kugirana ibiganiro na mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine.
Yagize ati: “Ndi bujye mu Burusiya kuri uyu wa Mbere, ndaza kuba ndi kumwe na Perezida Vladimir Putin. Mushyiriye ubutumwa bw’amahoro. Ndibuze kumubwira ko ari ngombwa kuvugana n’umuvandimwe we Zelensky, nk’uko Emmanuel Macron abigenza kuri iyi ngingo.”
Yunzemo ati: “Sindi bugende nka Perezida wa Guinée-Bissau, ahubwo ndibugende nka Perezida wa CEDEAO mu rwego rwo gusobanurira Putin ko ari ngombwa kuganira ku mahoro kubera ko Isi iri mu bibazo.”
Biteganyijwe ko Perezida Umaro Sissoco Embalo nyuma yo kuva i Moscou yerekeza i Kiev muri Ukraine aho agomba kubonanira na Perezida Zelensky na we agomba kumvisha ko ari ngombwa kuganira n’u Burusiya.
Perezida wa Guinée-Bissau abaye umukuru w’Igihugu wa kabiri ugiye gusaba u Burusiya na Ukraine guhagarika intambara, nyuma ya Macky Sall wa Sénégal mu minsi yashize wagiriye uruzinduko i Moscou rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin.
Kuri ubu ibyinshi mu bihugu bya Afurika byakunze kwifata mu bibazo by’u Burusiya na Ukraine, mu rwego rwo kwirinda kwiteranya na Leta y’i Moscou basanzwe bafitanye umubano w’amateka.
Afurika cyakora cyo iza imbere mu migabane yashegeshwe cyane n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ku mpamvu z’uko ibyinshi mu bicuruzwa byazaga kuri uyu mugabane biturutse muri biriya bihugu byabuze aho byanyura.



2 Responses
Perezida wa kimwe mu bihugu bya Afurika yagiye kuganiriza Putin na Zelensky ngo bahagarike intambara
Agire ana ntibarase indege ye iri mu kirere. Naho ubundi nta mwirabura wahuza abazungu barwana.
Perezida wa kimwe mu bihugu bya Afurika yagiye kuganiriza Putin na Zelensky ngo bahagarike intambara
Agire ana ntibarase indege ye iri mu kirere. Naho ubundi nta mwirabura wahuza abazungu barwana.