Timothy Weah ubwo yari amaze gutsinda igitego mu mukino wa USA na Wales

Perezida wa Liberia ari kwibasirwa kubera umuhungu we uri gukinira USA mu gikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Liberia, George Weah, akomeje kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’uko umuhungu we Timothy Weah ari gukinira Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar.

Mu mukino wahuje ikipe ya USA na Wales tariki ya 21 Ugushyingo 2022, umuhungu wa Weah yarabanje ndetse yatsinze igitego ku munota wa 36 cyaje kwishyurwa na Gareth Bale, birangira impande zombi zinganyije.

Timothy Weah ubwo yari amaze gutsinda igitego mu mukino wa USA na Wales
Timothy Weah ubwo yari amaze gutsinda igitego mu mukino wa USA na Wales

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo, Perezida Weah na we wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’Isi, yatangaje ko yafatiye hamwe ifunguro hamwe na Timothy, kandi ko afite ishema nk’umubyeyi. Ati: “Nasangiye n’umuhungu wanjye Timothy Weah. Umubyeyi ufite ishema.”

Ni ubutumwa yatangarije kuri Twitter, butuma abenshi mu bakoresha uru rubuga bamwibasira, bamunengera kuba nk’Umukuru w’Igihugu yaremereye umuhungu gukinira igihugu cy’amahanga, aho kurwanirira icyo akomokamo.

Uwitwa Amos Manganyi yagize ati: “Afurika izakomeza gukena bitewe n’ibyemezo byacu. Ni gute Perezida adaha agaciro inyungu z’igihugu cye bwite…”

Dan Baba yagize ati: “Uri umuyobozi w’igihugu cyigenga ariko wemereye umuhungu wawe gukinira igihugu cyo mu burengerazuba, none uracyatangariza kuri Twitter ko uri umubyeyi ufite ishema? Nta n’ubwo ukwiye kuyobora Liberia kubera iyi mpamvu. Umuntu utagira isoni.”

Moses Odhiambo na we yavuze ko Perezida Weah nta rugero rwo gukunda igihugu aba atanze nk’umuntu ukiyoboye, iyo yemerera umuhungu we kujya gukinira ikindi gihugu.

Yagize ati: “Ni igisebo gikomeye. Umuhungu wawe agakinira ikindi gihugu kandi uri Perezida wa Liberia ni ishyano. Urukundo rw’igihugu ruri hehe? Si urugero rwiza nka Perezida. Ni gute uhura n’abo muri Liberia, ukababwira ibyo gukunda igihugu, kuba umwizerwa no kwiyumvamo igihugu?”

Gusa hari bake cyane bamushyigikiye barimo uwiyise Eugy Tweets watangaje ko azi neza ko iyo Timothy atoranywa mu bakinira Liberia, hari abagombaga kuvuga ko umubyeyi we ari we wamushyizemo yitwaje kuba ari Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati: “Ndahamya neza ko iyo akinira Liberia…abitotomba bari kuvuga ko yashyize umuhungu we mu ku rutonde rw’abahamagawe mu ikipe y’igihugu, akoresheje umwanya we nka Perezida…Uriya muhungu ni n’Umunyamerika.. Afite uburenganzira bwo guhitamo aho agomba gukinira.”

George Weah afite ibigwi byo kuba umunyafurika rukumbi wegukanye umupira wa zahabu uzwi nka ‘Ballon d’Or’ uhabwa umukinnyi mwiza w’umwaka ku Isi. Amateka ye mu mupira w’amaguru ari mu bikomeye byamuhesheje amahirwe yo kwegukana umwanya wa Perezida wa Liberia mu 2018.

Timothy Weah (wambaye umupira w'ubururu) hamwe n'abagize umuryango we barimo Perezida Weah (ibumoso)
Timothy Weah (wambaye umupira w’ubururu) hamwe n’abagize umuryango we barimo Perezida Weah (ibumoso)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *