Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe yageze hafi saa sita z’amanywa yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo uw’Ububanyi n’amahanga, uw’Ubucuruzi Inganda n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, Francois Kanimba, uw’Ibikorwaremezo, James Musoni, uw’Umutungo kamere, Vincent Biruta n’abandi.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, nimugoroba akaza kwakirwa ku meza na mugenzi we muri Kigali Convention Center.
Umubano w’u Rwanda na Misiri ushingiye kuri byinshi, ibihugu byombi bihuriye ku gishanga cya Nili, kinyuramo uruzi rwa Nili bivugwa ko rufite isoko yarwo mu Rwanda. Ku bijyanye n’amasade, muri buri gihugu hari amabasade y’ikindi.

Yandika mu gitabo cy’abashyitsi(akunze gukoresha icyarabu, mu zindi ndimi agira abasemura, nk’uyu uri kwandika mu gitabo)

Perezida Kagame yakira Sisi bagakomeza ku itapi itukura bagana aho yakirira abashyitsi i Kanombe

Uruzinduko arukomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Sisi akomereje urugendo rwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bishwe muri iyo Jenoside mu 1994. Aherekejwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yunamiye iyo mibiri anashyira indabo ku mva ishyinguyemo.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



