Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari kuri uyu wa 8 Nzeri 2020 yatangaje ko atewe ishema no kuba ari we Mukuru w’Igihugu wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakiriwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Tariki ya 30 Mata 2018 ni bwo Perezida Donald Trump yakiriye Perezida Buhari mu biro bye, baganira ku buryo Amerika yazamura imikoranira mu by’ubukungu n’ibihugu by’Afurika nka Nigeria, ati: “igihugu cya mbere muri Afurika cyimakaza ihame rya demokarasi.”
Perezida yabihishuriye mu mwiherero w’abagize Guverinoma ya Nigeria, agira ati: “Ndizera ko nari Umukuru w’Igihugu rukumbi mu bihugu by’Afurika biri mu nzira y’iterambere watumiwe na Trump, njyewe na we.”
Ibyo Trump yamubajije ntibisanzwe
Perezida Buhari yakomeje ati: “Imana yonyine ni yo ibizi. Yaranyitegereje mu maso maze arambaza ati ni kuki wica Abakirisitu? Ndibaza iyo aba ari mwebwe n’uko mwari kubyitwaramo.”
Ajya kumusubiza yabanje kubitekerezaho maze amubwira ko ubwicanyi bukorerwa Abakirisitu muri Nigeria ari nk’amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi, ihindagurika ry’ikirere n’ubwiyongere bw’abaturage; bimaze igihe kirekire biba.
Ati: “Nagerageje kumusobanurira ko nta kintu nakora ku kibazo cy’amoko n’amadini. Ni ikibazo cy’umuco uruhererekane rw’abayobozi rwananiwe gukemura.”
N’ubwo Donald Trump yabajije Buhari impamvu yica Abakirisitu, mu by’ukuri bigaragara ko yari azi neza uko ikibazo giteye, azi n’imbaraga uyu Munyafurika yashyize mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe.

Perezida Trump icyo gihe yagize ati: “Nigeria ni igihugu cya mbere cy’Afurika mu kurwanya Boko Haram n’indi mitwe y’iterabwoba y’Abajihadisite. Bashimuse abana b’abakobwa n’abagore batoya, abenshi ntibongeye kuboneka. Mu Cyi, byaranshimishije cyane guhura n’abagore b’intwari, Joy Bishara na Lydia Pogu bari barashimuswe na Boko Haram muri Mata 2014 ku ishuri ryisumbuye muri Nigeria. Ni abagore bato b’ibitangaza.”
Donald Trump yashimiye Buhari na none kuba yamusuye ku Ngoro Year, amusezeranya ko ibuhugu byabo bizakomeza gukorana mu kuzamura ubukungu ndetse n’amahoro.
Buhari afata ijambo, icyo gihe yashimiye Amerika ku bw’imbaraga yashoye mu kurwanya umutwe wa ISIS, ndetse ashimira iki gihugu umusanzu kibaha mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba birimo n’amasezerano bagiranye ko kubagurisha indege z’intambara 12 zo mu bwoko bwa Super Tucano A-29 n’izindi ntwaro zo guhashya iterabwoba.
Nigeria ni igihugu kibamo amadini y’Abakirisitu n’Abayisilamu, ahanini usanga batumvikana ku myizerere bafite, akenshi bikazamo no guhohoterana bibyara ubwicanyi. Havutse imitwe nka Boko Haram ivuga ko irwana urugamba rwa ‘Djihad’ rugamije kwinjiza Abakirisitu mu idini ryabo, utabyemeye akicwa cyangwa agahohoterwa.
Ni ikibazo kimaze igihe kirekire muri iki gihugu, muri Afurika no ku Isi muri rusange aho hagiye haremwa imitwe nka Al Qaeda, ISIS, Al Shabaab n’indi. Mu bihugu nka CentrAfrica, hagiye havuka imitwe ya gikirisitu nka Anti-Balaka nayo igambiriye guhangana n’Abayisilamu. Iyi mitwe yose igaragara mu bikorwa by’iterabwoba, byica abadahuje ukwemera n’abayirimo.


