Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yemeje ko Bizimana Yannick yagurishijwe muri APR FC mu nyungu za Rayon Sports, aboneraho gushimira iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu yaguze uriya rutahizamu ukiri muto.

Ku wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo, yemeje ko Bizimana Yannick yatandukanye na yo, gusa ntiyatangaza ikipe yerekejemo.

Cyakora cyo byari bizwi ko Yannick yamaze kwerekeza muri APR FC nyuma yo kumugura akayabo ka miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, dore ko na we yigeze kwitangariza ko yamaze kwerekeza muri mukeba wa Rayon Sports.

Ubutumwa bwa Rayon Sports bwaherekejwe n’ibitekerezo by’abafana bayo batishimiye ko Yannick agenda, bagashinja ubuyobozi bw’ikipe yabo kudakoresha ukuri.

Uwitwa Umutoni Claudette yagize ati: “Ibinyoma byanyu nanjye noneho ndabirambiwe. Ubundi se ko byavuzwe kuva kera mwakomezaga guhisha ibiki? Ko mutavuze aho yagiye se? Ni njye wari ugusigaye inyuma sadate ariko kubera ukuri kwanyu kwa ntako mpise numva ntazi! kugenda si ikibazo pe ariko uburyo mwakomeje kubeshya…”.

Uwitwa Alfred na we ati: “Ngewe narumiwe, iyi kipe ikwiriye gusengerwa gusa. Uti Yannick aracyari umukinnyi wacu kandi turi abanyakuri! Ubundi ntiwatsinda derby cyangwa ngo utware igikombe witwara gutya. Twari tumaze kumenyera ko umukinnyi nkuyu agenda arangije amasezerano cyangwa agurishijwe hanze.”

Barihuta Jean Claude we yashinje Perezida wa Rayon Sports kutagirira urukundo ikipe ayobora.

Ati: “Sadate urukundo mubona ayifitiye ni uruhe? Umuntu ufitiye ikipe urukundo yavuga ko yanyereje imisoro aho gushaka uburyo ayishyura? yavuga ko yatwaraga ibikombe yatanze uruswa? ahubwo hari icyo yabuze mu Rayon nakibona ntituzamenya aho yaciye kuko nta rukundo ayifitiye.”

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko n’ubwo hari abatarishimiye igenda rya Yannick, bamugurishije mu nyungu za Rayon Sports.

Ati: “Ndabizi abenshi barumva tutakoze neza, gusa nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi, ejo hashize twemeye offre twahawe kuko yari mu nyungu za Rayon Sports. Nshimiye Ubuyobozi bwa APR na Komite yaguye ya Rayon Sports.”

Perezida Sadate yavuze ko hari ibyo APR yabahaye ndetse n’ibindi izabaha mu minsi iri imbere.

Nta gihindutse Yannick Bizimana arerekwa itangazamakuru nk’umukinnyi mushya wa APR FC kuri iki cyumweru, ari hamwe n’abandi bakinnyi batatu iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda yasinyishije.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick
    Yashimiye APR nyine kuko babiziranyeho.None se abantu baje ejo hashize agahita amubaha urumva yabura kubashimira.Ubwo ni uko yabonye ari APR imukeneye kurenza Rayon kdi urwego rw’urukundo akunda Rayon nicyo rumutegeka.Cyakora abayobozi baragwira ariko uyu we ni rurangiza.Imana izamuhembere ibi bikorwa.

  2. Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick
    Yashimiye APR nyine kuko babiziranyeho.None se abantu baje ejo hashize agahita amubaha urumva yabura kubashimira.Ubwo ni uko yabonye ari APR imukeneye kurenza Rayon kdi urwego rw’urukundo akunda Rayon nicyo rumutegeka.Cyakora abayobozi baragwira ariko uyu we ni rurangiza.Imana izamuhembere ibi bikorwa.

  3. Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick
    Jyewe narabivuze ko Sadate icyo ahagije aruguhirika Rayon sports kandi muzabibona! 1.n’umubesyi 2.nta cyinyabupfura.3.n’umwiyemezi 4.n’umunyamatiku jyewe niko mbibona kandi niko biri!!! ukuri ntigitinda kugaragara.

  4. Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick
    Jyewe narabivuze ko Sadate icyo ahagije aruguhirika Rayon sports kandi muzabibona! 1.n’umubesyi 2.nta cyinyabupfura.3.n’umwiyemezi 4.n’umunyamatiku jyewe niko mbibona kandi niko biri!!! ukuri ntigitinda kugaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *