Perezida wa RDC, uwa Uganda, Congo na Togo baganiriye ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Faure Gnassingbé wa Togo bashimiye Uganda n’u Rwanda ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna.

Aba bakuru b’ibihugu hamwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bose bahuriye mu nama batumiwemo na Perezida Nguesso yabereye mu mujyi wa Oyo muri Repubulika ya Congo, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’akarere ibihugu bayoboye biherereyemo, by’umwihariko amahoro, umutekano n’umubano wabyo.

Ku mutekano, aba bakuru b’ibihugu bishimiye ibyo ubufatanye bw’ingabo za Uganda n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, bumaze kugeraho.

Ku mubano w’ibi bihugu, aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku mupaka wa Gatuna uherutse gufungurwa na Leta y’u Rwanda nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunzwe bitewe n’amakimbirane rufitanye na Uganda, ashingiye ku mutekano na politiki.

Nk’uko ibiro bya Perezida Tshisekedi byabitangarije kuri Twitter, aba bakuru b’ibihugu bashimye uruhare Uganda n’u Rwanda byagize kugira ngo uyu mupaka wongere gufungurwa.

Byagize biti: “Perezida Tshisekedi yitabiriye kuri uyu wa Gatandatu muri Oyo, inama nto yerekeye amahoro n’umutekano w’akarere, ari kumwe n’abandi ba Perezida batatu: Denis Sassou N’Guesso wa Congo, Yoweri Museveni wa Uganda na Faure Gnassingbé wa Togo.

Bishimiye kandi batera agatege intambwe ihuriweho yatewe na Guverinoma ya Uganda n’iy’u Rwanda kugira ngo umupaka rusange wabyo wongere ufungurirwe iyambuka ry’ibicuruzwa n’iry’abantu, no gufungura inzira ya dipolomasi yo gukemura ibibitandukanya.”

Umupaka wa Gatuna wafunguwe tariki ya 31 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko byatewe n’intambwe nziza Uganda ikomeje gutera mu gukemura ibibazo byateye aya makimbirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *