Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umuryango Transparency International-Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée avuga ko Perezida wa Repubulika agira imbabazi atemera.

Ingabire yabitangarije mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyo kuri RBA cyatambutse kuri uyu wa 24 Ukwakira 2021, cyari cyerekeye ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo n’uburyo ababigiramo uruhare bakurikiranwa.

Yavuze ko abakurikiranwaho iki cyaha mu Rwanda ari bake cyane ugereranyije n’abagikora, anenga cyane abacamanza. Ati: “Kiriya kintu cyitwa Inama Nkuru y’Ubucamanza giteye agahinda. Mumbabarire mbivuge nta kibazo. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndimo ndamusaba ngo ahindure imikorere ya ruriya rwego. Ni bo baba bakwiye kudufasha kwirukana abacamanza badakora inshingano zabo neza…Abenshi bajya gutanga ruswa ni abavoka. Muri izi manza. Ugira ngo njyewe nagera ku mucamanza nte? Ni abavoka babageraho.”

Ashingiye ku kuba urubanza rushobora kuba rwaciwe nabi ruba rugaragara, Ingabire arasaba ko umucamanza uzajya ukekwaho kuruca nabi, yajya akorwaho iperereza, akaba yanahagarikwa kuri iyi nshingano cyangwa akanakurikiranwa n’ubutebera.

Ingabire yifuza ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwakora nk’uko muri Botswana, aho uketsweho ibyaha ahagarikwa by’agateganyo. Ati: “Bahita bakubwira bati ‘igirayo tubanze tubikurikirane, turebe. Nidusanga uri umwere uzagaruke.(…) Hano ibyo ntabyo dukora…narabikuuunze, ndavuga ngo ibyo bakora uwabizana hano.”

Abona ko bitandukanye no muri Botswana, mu Rwanda ho hari umuco wo kudahana avuga ko ukabije, mu buryo abona wo wacika bigizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika.

Kuri we, ngo Umukuru w’Igihugu ararwaza cyane. Ati: “Rero hano dufite umuco wo kudahana ukabije. Ngira ngo nsabe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ararwaza cyane. Ubundi iyo umuntu arwaye, arakira cyangwa agapfa. Ariko kuguma aho ari mu bitaro, oya oya.”

Yakomeje avuga ko imbabazi Perezida wa Repubulika agira, we atazemera. Ati: “Ararwaza cyane, akagira za mbabazi ntazi aho zituruka, njyewe ntanemera. Impamvu ntazemera, muri izo mbabazi hapfa byinshi kandi njyewe sinshaka ibipfa, ndashaka ibikira.”

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ariko wa mumamawe turakwemera ibyuvuga nukuri kwambaye ubusa umuntu arya ruswa bakamwimurira ahandi ibaze ngo yayoboye nabi ngo nimumwimure. Harabangiza igihugu bitwaje ababashizeho.

  2. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée

  3. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Njewe imbabazi ndazemera.peeee!!!!…kuko embabazi zibabarira byose ariko uwo bazajya babarira akongera gukora amafuti namwe murabyunva

  4. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Njewe imbabazi ndazemera.peeee!!!!…kuko embabazi zibabarira byose ariko uwo bazajya babarira akongera gukora amafuti namwe murabyunva

  5. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Muzamanze mukurikirane akarengane Kaba mugutanga akazi,mukora ibizamini online net iriho,mwabirangiza kugirango uzabone amanota biragata,ntimumenye igihe batangjye ka kazi mwapiganiraga

  6. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Muzamanze mukurikirane akarengane Kaba mugutanga akazi,mukora ibizamini online net iriho,mwabirangiza kugirango uzabone amanota biragata,ntimumenye igihe batangjye ka kazi mwapiganiraga

  7. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ingabire abayobozi bose bumva ibintu kimwe nawe igihugu cyaba umubeya rwose kuko Ruswa iba mu turere no munzego zibanze ntizacika ntagikozwe

  8. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ingabire abayobozi bose bumva ibintu kimwe nawe igihugu cyaba umubeya rwose kuko Ruswa iba mu turere no munzego zibanze ntizacika ntagikozwe

  9. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Iyo nibutse uburyo Mukecuru wanjye umuntu yamuhuguje isambu avuga ko we ngo yayiguze na Papa,kandi uwo muntu akayitsindira munzego zose atagira n’agapapuro Papa na Mukecuru byibuze bamusinyiyeho ko bayimugurishije,atanagira n’icyindi cyangombwa cyaho(isambu ibaruye kuri Papa na Mama),afite n’ibyangombwa bigaragaza inkomoko yayo(intekeshwa yahawe na sebukwe(Sogokuru)),kandi uwo we avuga ko yahaguze kubarura ubutaka bitarabaho,nkabona uburyo Urukiko rwo kurwego rw’akarere rwanzuye ko Mukecuru atsinzwe ngo arekere uwo muntu iyosambu noneho uwomuntu ahubwo aguranire Mukecuru indi sambu,kandi Mukecuru ngo yishyure ibihumbi500 bya avoka waburaniye uwomuntu,na 350 by’umuhesha w’in kiko,na 400k by’uwo Mukecuru yari yarahagurishije,
    ibi nabibonyemo uburyo inkiko zikora!(Ni mugihe abantu bose batuye uwo musozi bumiwe,bagatangazwa n’uburyo umuntu atsinda urubanza inshuro zirenga imwe,ntabimenyetso agira,ntanabagabo agira!?) Nubu abahesha byarabananiye,basanze n’isambu uwo ngo yagombaga kuguranira Mukecuru ari iyundi muturage(ariko uwo muntu yabahaye nomero yaho,bagiye kurangiza urubanza barumirwa,baragenda ntibagaruka!

    1. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
      Icyifuzo cyanjye ni uko umunsi umusaza azaba arekuye ubuyobizi ni uko Immaculé ariwe wazamusimbura ku bu President

    2. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
      Icyifuzo cyanjye ni uko umunsi umusaza azaba arekuye ubuyobizi ni uko Immaculé ariwe wazamusimbura ku bu President

  10. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Iyo nibutse uburyo Mukecuru wanjye umuntu yamuhuguje isambu avuga ko we ngo yayiguze na Papa,kandi uwo muntu akayitsindira munzego zose atagira n’agapapuro Papa na Mukecuru byibuze bamusinyiyeho ko bayimugurishije,atanagira n’icyindi cyangombwa cyaho(isambu ibaruye kuri Papa na Mama),afite n’ibyangombwa bigaragaza inkomoko yayo(intekeshwa yahawe na sebukwe(Sogokuru)),kandi uwo we avuga ko yahaguze kubarura ubutaka bitarabaho,nkabona uburyo Urukiko rwo kurwego rw’akarere rwanzuye ko Mukecuru atsinzwe ngo arekere uwo muntu iyosambu noneho uwomuntu ahubwo aguranire Mukecuru indi sambu,kandi Mukecuru ngo yishyure ibihumbi500 bya avoka waburaniye uwomuntu,na 350 by’umuhesha w’in kiko,na 400k by’uwo Mukecuru yari yarahagurishije,
    ibi nabibonyemo uburyo inkiko zikora!(Ni mugihe abantu bose batuye uwo musozi bumiwe,bagatangazwa n’uburyo umuntu atsinda urubanza inshuro zirenga imwe,ntabimenyetso agira,ntanabagabo agira!?) Nubu abahesha byarabananiye,basanze n’isambu uwo ngo yagombaga kuguranira Mukecuru ari iyundi muturage(ariko uwo muntu yabahaye nomero yaho,bagiye kurangiza urubanza barumirwa,baragenda ntibagaruka!

  11. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Kereka umpaye number yaawe nkakubwira akarengane twakorewe batwambura Isambu dufitiye ibyangobwa kubera twanze Gutanga ruzwa NGO tuyihe abantu byabaye shyogwe muhanga matsinzi ah nagahomamumwa pe

  12. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Kereka umpaye number yaawe nkakubwira akarengane twakorewe batwambura Isambu dufitiye ibyangobwa kubera twanze Gutanga ruzwa NGO tuyihe abantu byabaye shyogwe muhanga matsinzi ah nagahomamumwa pe

  13. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ingabire ajya areka gukabya. Imbabazi ziri mu bintu byatumye iki gihugu kigera aho kuri. Imbabazi jye ndazemera, bajye basuzumana ubushishozi abazisabye ubundibbazihabwe.

  14. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ingabire ajya areka gukabya. Imbabazi ziri mu bintu byatumye iki gihugu kigera aho kuri. Imbabazi jye ndazemera, bajye basuzumana ubushishozi abazisabye ubundibbazihabwe.

  15. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ingabire kuba atemera izo mbabazi niho ubushobozi bwe bugarukira kuba Perezida bitandukanye nibyo Ingabire ayobora bisaba gutekereza cyane no kureba kure kurenze ibyo Ingabire yemera cyangwa atemera

  16. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ingabire kuba atemera izo mbabazi niho ubushobozi bwe bugarukira kuba Perezida bitandukanye nibyo Ingabire ayobora bisaba gutekereza cyane no kureba kure kurenze ibyo Ingabire yemera cyangwa atemera

  17. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ariko kuki Ingabire atajya Agera mu mavuriro n’Ibitaro Cyane Cyane Muhima, Kibagabaga, Rubavu, Musanze n’Ahandi ngo Arebe Akarengane kagirirwa Abanyarwanda kandi barategetswe kuriha Mituweli Ku Gahato, Ibyo Bitaro wibaza n’iba biba mu Nshingano z’Igihugu Bikakuyobera, ariko byose biterwa n’ubuyobozi butanga Akazi, kuburyo ukuriye Umuforomo (kazi) Aba Atamucyaha kuko byamukoraho k’uwamuhaye Akazi, ngaho Ingabire ngo Prezida Agir’imbabazi utemera! Aho wowe ntigeze igihe Cyo kweguzwa kubera Ukuri kwinshyi

    1. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
      Ingabire ntiyemera imbabazi. Ntazo agira yuko uko yikoma abanyarwanda bamwe, byagombye kumuvana kuri uriya mwanya. Yenda cya cyiciro cya gatatu arimo ategura kizamufasha kwemerako hari abandi bantu bafite uburenganzira bwo gutekereza imibanire myiza hagati y’abantu bafite ubwigenge bwo gutekereza uko bo babyumva. Umubyeyi wa kiriya kigero udashyigikiye imbazi! Hmmm!

    2. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
      Ingabire ntiyemera imbabazi. Ntazo agira yuko uko yikoma abanyarwanda bamwe, byagombye kumuvana kuri uriya mwanya. Yenda cya cyiciro cya gatatu arimo ategura kizamufasha kwemerako hari abandi bantu bafite uburenganzira bwo gutekereza imibanire myiza hagati y’abantu bafite ubwigenge bwo gutekereza uko bo babyumva. Umubyeyi wa kiriya kigero udashyigikiye imbazi! Hmmm!

  18. Perezida wa Repubulika agira imbabazi ntemera_Ingabire Immaculée
    Ariko kuki Ingabire atajya Agera mu mavuriro n’Ibitaro Cyane Cyane Muhima, Kibagabaga, Rubavu, Musanze n’Ahandi ngo Arebe Akarengane kagirirwa Abanyarwanda kandi barategetswe kuriha Mituweli Ku Gahato, Ibyo Bitaro wibaza n’iba biba mu Nshingano z’Igihugu Bikakuyobera, ariko byose biterwa n’ubuyobozi butanga Akazi, kuburyo ukuriye Umuforomo (kazi) Aba Atamucyaha kuko byamukoraho k’uwamuhaye Akazi, ngaho Ingabire ngo Prezida Agir’imbabazi utemera! Aho wowe ntigeze igihe Cyo kweguzwa kubera Ukuri kwinshyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *