Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohmoud yagize icyo avuga ku mubare w’abasirikare ba Kenya baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Al Shabab mu birindiro by’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ahitwa el-Adde muri Mutarama.

Perezida Hassan Sheikh Mohmoud kuri Somali Cable TV, yavuze ko abasirikare ba Kenya bishwe icyo gihe bari hagati ya 180 na 200.
Umutwe wa Al Shabab nawo nyuma y’iki gitero watangaje ko wishe abasirikare ba Kenya bagera mu 100, ariko guverinoma ya Kenya yo kugeza ubu ntirashyira ahagaragara umubare w’abasirikare bayo baguye muri iki gitero nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Perezida wa Somalia yatangaje ibi ubwo yasubizaga ibibazo ku rugendo rwe muri Kenya nyuma y’uko hari abari bakomeje kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga agahinda batewe n’ibitero byagabwe kuri Lido Beach mu murwa mukuru, Mogadishu muri Mutarama.
Perezida Hassan yakomeje avuga ko byari ngombwa kunamira ingabo za Kenya zibarirwa hagati ya 180 na 200 zaje muri Somalia zije gutabara zikicwa mu kanya gato.
Yagize ati: “Si ikintu gisanzwe ko abashyitsi bacu bicwa. Icyari gisigaye n’uko abantu babo basobanuriwe ko hari intambara hanyuma bakayigwamo”
Nyuma y’iki gitero cyo kuwa 15 Mutarama 2016, perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahise atangaza ko igisirikare cya Kenya kizihorera kubera ingabo zacyo zishwe muri iki gitero cyagabwe na Al Shabab ku birindiro byabo.
Nyuma y’ibyatangajwe na perezida wa Somalia, umuvugizi w’igisirikare cya Kenya, Col David Obonyo, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ukuri.
Yahise asaba kubaza uwatanze amakuru agatanga ibisobanuro birambuye kuko wenda ngo aramuzi (perezida wa Somalia).
Ikindi cya kabiri nk’uko David yakomeje avuga, ngo nuko barekeraho gukomeza gutesha agaciro abapfuye kuko ngo bakwiriye icyubahiro.

Iyi mibare ariko ngo yatanzwe na perezida wa Somalia, isa nk’iyo umuyobozi muri el-Ade yigeze guha BBC nyuma y’iki gitero, aho yavugaga ko yibariye abasirikare 190 ba Kenya bishwe.
Nyuma y’iki gitero, igihugu cya Kenya nacyo cyari cyatangaje ko bombe al-Shabab yakoresheje zirusha ubukana inshuro 3 izakoreshejwe na al-Qaeda mu gitero cyo mu 1998 kuri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Nairobi cyaguyemo abantu 224.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




