Perezida wa Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023, ibisambo byitwaje intwaro kandi bitamenyekanye byishe umusivili mu Mujyi wa Goma. Nkuko amakuru agera ku rubuga Tazama RDC abitangaza, ibi byabereye ku muhanda nimero ya kabiri, mu burengerazuba bw’umujyi. Perezida wa Sosiyete Sivile muri Kivu y’Amajyaruguru we yarusimbutse .

Umuturage wo mu gace kabereyemo ibi yagize ati: “Birasa naho perezida wa sosiyete sivile ari we igitero cyari kigendereye. Abajura bari muri jeep, ntabwo twabashije kubamenya. Barashe amasasu mu cyerekezo cye, kubw’ibyago, umuntu wari iruhande rw’imodoka ye aramufata, amabandi yahise yerekeza ahantu hatazwi.”

Ntacyo John Banyene Balingene, Perezida wa sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyaruguru yabaye. Amakuru aturuka hafi y’ibiro bye yemeza ko uyu ameze neza, imodoka ye ari yo yafashwe n’amasasu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *