Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ingabo z’u Burusiya ziri kugaba ibitero ku gihugu cye gukiza ubuzima bwazo, zigasubira mu gihugu cyazo.
Ubu butumwa yabutangiye muri videwo yashyize hanze kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, ubwo yavugaga ku byo impande zombi zimaze gutakariza muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24.
Perezida Zelensky yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zirenga 4500 zimaze gupfira muri uru rugamba, abishingiraho azisaba gusubira iwabo kugira ngo zidakomeza gupfa.
Muri ubu butumwa, yagize ati: “Ntimwizere ba Komanda banyu, ntimwizere icengezamatwara. Mwebwe nimukize amagara yanyu, mugende. Nimurambike intwaro zanyu, mwigendere.”
Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine kugeza kuri uyu wa 28 Gashyantare, yavugaga ko ingabo 5300 z’u Burusiya zimaze kugwa muri iyi ntambara.


