Hichilema yari amaze kugera muri Zambia, avuye i Kigali

Perezida wa Zambia uherutse muri CHOGM abona Kigali imeze nk’i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yagaragaje ishyari ryiza ubwo yagereranyaga umujyi wa Kigali aherutse mu nama ya Commonwealth (CHOGM) n’imijyi yo ku mugabane w’u Burayi.

Hichilema wari kumwe n’umugore we Mutinta Hichilema bageze i Kigali tariki ya 23 Kamena, habura umunsi umwe ngo CHOGM itangire ku mugaragaro, bataha ku ya 26 Kamena.

Ku wa 27 Kamena, Hichilema yayoboye umuhango wo kurahiza ba komiseri bashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abashinzwe kurwanya ruswa na ba Ambasaderi bashya.

Yababwiye ko yagize isoni ubwo yageraga i Kigali akabona uyu mujyi umeze nk’iy’i Burayi kandi uri mu gihugu cyanyuze mu mateka akomeye [ya jenoside yakorewe Abatutsi], kikiyubaka bushya nk’uko bisobanurwa n’ikinyamakuru Diggers News cyo muri Zambia.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Ntabwo turi siriyasi (serious). Biteye isoni kuba Kigali ubu imeze nk’umujyi w’i Burayi.”

Perezida Hichilema yavuze ko abayobozi muri Zambia bakwiye kwiga bakomeje ibikenewe kugira ngo igihugu kigere ku iterambere ryifuzwa.

Hichilema yari amaze kugera muri Zambia, avuye i Kigali
Hichilema yari amaze kugera muri Zambia, avuye i Kigali

Yakira indahiro z'aba bayobozi, yabasabye kugeza Zambia ku iterambere ryifuzwa
Yakira indahiro z’aba bayobozi, yabasabye kugeza Zambia ku iterambere ryifuzwa

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida wa Zambia uherutse muri CHOGM abona Kigali imeze nk’i Burayi
    Ndashaka umukunzi ufite imyaka 19

  2. Perezida wa Zambia uherutse muri CHOGM abona Kigali imeze nk’i Burayi
    Ndashaka umukunzi ufite imyaka 19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *