Perezida wa Zambiya yahumurije Abanyarwanda basahuwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Edgar Lungu wa Zambiya yavuze ko ubusahuzi bwakorewe Abanyamanga i Lusaka ari igisebo kuri Zambiya aboneraho no kubahumuriza.

Muri ubwo busahuzi burimo imvururu bwamaze iminsi 2, hasenywe amaduka y’abimukira b’Abanyarwanda arenga 60.

President Edgar Lungu 0057
Perezida Edgar Lungu wa Zambiya

Perezida Lungu yasuye abo bantu bakuwe mu byabo ubu bahungiye mu rusengero.

Umunyarwanda waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru, wari uri mu mujyi wa Lusaka, yavuze ko Perezida Lungu yijeje abo bantu bahohotewe ko leta izakurikirana ababikoze kandi ishakishe impamvu byabaye.
Byabaye ngombwa ko leta ya Zambiya ikoresha ingufu za gisirikare mu gohosha ubwo busahuzi.
Uwo munyarwanda akaba yaravuze ko HCR yemeye gufasha abanyarwanda n’Abanyamulenge bafite ibyangombwa by’ubuhunzi, abatabifite bamenyeshwa ko bazitabwaho na leta ya Zambiya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *