Perezida wa Zimbabwe arasaba ko Amerika yakuriraho igihugu cye ibihano byose

Sangiza iyi nkuru

Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yatangaje ko mu minsi micye buri muturage mu gihugu cye aba yishyira akizana mu bikorwa bitandukanye ndetse ibihano Zimbabwe yafatiwe n’ibihugu bikomeye bikaba byakurwaho bitarambiranye.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje muri iki cyumweru mu kiganiro yagiranye n’abanyamuryango b’ishyaka riri ku butegetsi, Zanu-Pf, akaba yanagarutse ku munsi uri gutegurwa azagirwaho umuyobozi waryo.
Emmerson Mnangagwa yabaye perezida wa Zimbabwe mu kwezi gushyize k’Ugushyingo, nyuma y’uko habaye igisa no guhirika ku butegetsi Robert Mugabe wari ugeze mu za bukuru, nyuma akaza kugaragaza ko yeguye ku bushake.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva perezida Mugabe Roberi yava ku butegetsi, ntarongera kugaragara mu ruhame yewe no mu irahira ry’uwamusimbuye ntiyahagaragaye, kugeza ubu akaba amaze n’iminsi yerekeje mu gihugu cya Singapore.
Perezida Mugabe w’imyaka 93 yasimbuwe ku butegetsi yari amaze imyaka igera kuri 37 ayobora Zimbabwe, akaba yarasize igihugu cye kiri mu bihano by’Amerika kubera ibibazo bya politiki n’iby’ubukungu byaranze ubutegetsi bwe, perezida mushya akaba avuga ko abaturage bagiye kugira ubwigenge ndetse n’ukwishyira bakizana ku buryo n’ibihano byari byarasigaye bazabikurirwaho bidatinze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *