President mushya wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye gicanye umubano na Repubulika ya Sahara y’Uburengerazuba.
Perezida Ruto yafashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe arahiriye kuyobora Kenya, mu birori Perezida Brahim Ghali wa Sahara y’Uburengerazuba yitabiriye.
Sahara y’Uburengerazuba ni igihugu kitaremerwa neza, kuko nk’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ugifata nk’umunyamuryango wawo, gusa kikaba kitaremerwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Kuva mu 1976 iki gihugu gifitanye amakimbirane na Maroc yanze kugiha ubwigenge, kuko ubu bwami bugifashe 80% by’ubuso bwacyo ndetse bukaba bucyita intara yabwo y’amajyepfo.
Ni amakimbirane yatangiye ubwo Espagne yahagarikaga gukoloniza kariya gace.
Perezida William Ruto abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ahagaritse umubano na ‘Leta’ ya Sahara y’Uburengerazuba ndetse ko anatangiye guhanagura ukubaho kwayo i Nairobi.
Yagize ati: “Kenya yahagaritse kwemera SADR (Repubulika y’Abarabu ya Sahara y’Uburengerazuba) ndetse inatangiza ingamba zo guhagarika ibikorwa by’urwo rwego mu gihugu.”
Perezida Ruto yatangaje ibi, nyuma gato yo kwakira ubutumwa bumushimira yagenewe n’umwami Mohammed VI wa Maroc.
Ni ubutumwa yakiriye kuri uyu wa Gatatu abushyikirijwe n’intumwa y’umwami Mohammed VI yakiriye i Nairobi.
Ruto yunzemo ko “Kenya ishyigikiye umurongo w’Umuryango w’Abibumbye w’uburyo bwihariye bwo gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ashingiye kuri Sahara y’Uburengerazuba.”
Mu byemezo Kenya yahise ifata harimo guhita ifunga Ambasade yayo i El Aioun.


