Dr William Ruto nyuma yo kwemezwa nka Perezida mushya watorewe kuyobora Kenya, yatangaje ko azagaragariza “akaboko k’ikivandimwe” bagenzi be bari bahatanye mu matora.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwemeje burundu Dr Ruto nka Perezida wa kiriya gihugu watowe, nyuma yo gutesha agaciro ikirego cya Raila Odinga bari bahanganye wari wasabye ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro.
Nyuma y’uko urukiko rutangaje umwanzuro ku kirego cya Odinga, yavuze ko yubaha ibyo rwatangaje ariko akaba atemeranya na rwo.
Dr Ruto mu ijambo yagejeje ku banya-Kenya nyuma yo kwemezwa nka Perezida mushya, yavuze ko azagaragariza akaboko k’ikivandimwe abo bari bahanganye kuko we na bo atari abanzi.
Ati: “Ndagaragariza akaboko k’ikivandimwe ku bo twari duhanganye bose ndetse n’ababashyigikiye. Ntituri abanzi, turi abanya-Kenya.”
Dr Ruto yunzemo ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Kenya ibe igihugu buri muturage wayo wese yisangamo.
Uyu wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya biteganyijwe ko agomba gusimbura Uhuru Kenyatta bari bamaze imyaka 10 bafatanya kuyobora Kenya. Aba bombi cyakora cyo bamaze igihe barashwanye, ku buryo mu matora Perezida Kenyatta yari anashyigikiye Odinga.
Dr William Ruto cyakora cyo yatanze isezerano ry’uko azaha Ruto icyubahiro akwiye nk’umukuru w’igihugu.
Yavuze ko anateganya kumuhamagara kuri terefoni vuba bishoboka kugira ngo baganire kuri gahunda yo guhererekanya ubutegetsi.


