2024-berlin-germany-announcement-follows-95886997

Perezida w’u Budage yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2024 Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amategeko anaboneraho gutangaza ko bari gutegura amatora mashya azaba ku wa 23 Gashyantare 2025.

Perezida Steinmeier yavuze ko icyemezo cyo gusesa Inteko cyafashwe nyuma yo kugisha inama abayobozi b’amashyaka aho basanze nta bwumvikane ku ishyirwaho rya guverinoma nshya.

Yagize ati: “Mu bihe bikomeye nk’ibi, dukeneye guverinoma ifite ubushobozi n’ubwiganze mu Nteko kugira ngo ifashe mu gufata ibyemezo bifatika.”

Bitewe n’uko Itegeko Nshinga ritemerera Inteko Ishinga Amategeko kwisesa ubwayo, iki cyemezo cyari mu maboko ya Perezida aho nyuma yo kuyisesa amatora agomba kuba mu minsi 60.

Amashyaka akomeye yemeranyijwe ko amatora azaba ku wa 23 Gashyantare 2025 mbere ho amezi arindwi y’igihe cyari giteganyijwe.

Ni ku nshuro ya kane mu mateka y’u Budage Inteko Ishinga Amategeko iseswa mbere y’igihe. Ibi biheruka kuba muri 1972, 1982, na 2005, ubwo Gerhard Schroeder yateguraga amatora yatsinzwe na Angela Merkel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *