Miss Naomie yasezeranye (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y’amategeko na Michael Tesfay kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024. Ni mu gihe biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Ukuboza 2024 mu birori bikomeye bizahuza inshuti n’imiryango yabo. Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye bwa mbere muri Mata 2022, kuva ubwo bakaba barakomeje kugaragara bari […]
Igitaramo “Icyumba cya Rap” ntikikibaye (Amafoto)

Igitaramo “Icyumba cya Rap” cyari giteganyijwe kubera ku musozi wa Rebero muri Canal Olympia ku wa 26 Ukuboza 2024, cyasubitswe nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali. Abategura iki gikorwa batangaje ko kubera impamvu z’umutekano w’abitabira n’abahanzi, byabaye ngombwa kugishyira ku yindi tariki. Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, […]
Ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zigiye gusubukurwa nyuma y’Ubunani

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda NESA, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 cyasohoye itangazo ryerekana ingengabihe y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa bazasubira ku mashuri bitegura igihembwe cya kabiri. Itangazo NESA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko abanyeshuri bazajya ku bigo byabo hagati ya tariki 3-6 Mutarama 2025, ni […]
Kera Kabaye Gatabazi yongeye kugaragara mu ruhame

Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe kirekire nta wumuca iryera. Gatabazi yaherukaga kugaragara mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga mbere ya Kanama 2023. Byari nyuma y’igihe gito bimenyekanye ko ari mu bitabiriye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono wabereye mu Kinigi ho […]
Perezida w’u Budage yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2024 Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amategeko anaboneraho gutangaza ko bari gutegura amatora mashya azaba ku wa 23 Gashyantare 2025. Perezida Steinmeier yavuze ko icyemezo cyo gusesa Inteko cyafashwe nyuma yo kugisha inama abayobozi b’amashyaka aho basanze nta bwumvikane ku ishyirwaho rya guverinoma nshya. Yagize […]
RDF yitandukanyije n’uwo FARDC ivuga ko ari umukomando wayo yafashe mpiri

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyitandukanyije n’uwo Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giheruka kwerekana kivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC biciye muri Lt Col Mak Hazukay usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa vy’igisirikare bizwi nka Sokola 1, yerekanye uwo ivuga ko ari umusirikare wo mu […]
Umunyamakuru Pascal Habababyeyi yasezeweho bwa nyuma

Umunyamakuru Pascal Habababyeyi wakoreraga Radio&TV 10 yaherekejwe bwa nyuma mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatorika ya Regina Pacis, i Kigali. Inshuti, abo mu muryango we, abakozi bagenzi be, n’abakunzi b’umwuga w’itangazamakuru bitabiriye uyu muhango bagaragaza agaciro gakomeye uyu munyamakuru yari afite mu buzima bwabo. Igitambo cya Misa cyaturiwe muri iyi paruwasi cyahurije hamwe abantu banyuranye […]
M23 yanyomoje FARDC nyuma yo kwerekana uwo yise umusirikare wa RDF

Umutwe wa M23 wanyomoje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyerekanye umurwanyi cyise umusirikare w’u Rwanda, ushimangira ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri kumwe na we. Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC biciye muri Lt Col Mak Hazukay usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa vy’igisirikare bizwi nka Sokola 1, yerekanye […]
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mu myitozo

Minisitiri wa Siporo Madam Nelly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Ngarambe Rwego n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), basuye ikipe y’Igihugu Amavubi kuri uyu wa Gatanu. Uru ruzinduko rwabereye ku kibuga aho ikipe yari mu myitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura na Sudani y’Epfo. Mu kiganiro bagiranye […]
Mbujimayi: Tshisekedi yongeye kugaba igitero kuri Kiliziya Gatorika

Mu nama yakoresheje kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Ukuboza 2024, ahitwa Grand Place de Bonzola i Mbujimayi, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yakomoje ku bibazo byinshi bireba ubuzima bw’igihugu, aboneraho kongera kwibasira Kiliziya Gatorika. Ku bijyanye n’umutekano, umukuru w’igihugu cya Congo yavuze ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya […]
Abahanzi bo muri Uganda bakemuye amakimbirane baterana amakofi (Amafoto)

Ku itariki ya 26 Ukuboza 2024 ku munsi wa Boxing Day abahanzi bakomeye Rickman Manrick na Grenade bakemuriye amakimbirane yabo mu mukino w’iteramakofi wabereye muri Lugogo UMA Main Hall, i Kampala. Uyu mukino wateguwe ku rwego rwo hejuru aho warebwe n’abafana benshi bari bategereje kureba uko iyi ntambara yo mu mukino irangira. Uyu mukino wateguwe […]
Syria: Hafashwe uwari ukuriye ubutabera bwa gisirikare kubwa Assad

Kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukuboza 2024, abategetsi bashya ba Syria bataye muri yombi uwari umuyobozi w’ubutabera bwa gisirikare watanze igihano cy’urupfu ku bantu bari bafungiwe muri gereza izwi cyane ya Saydnaya yagenzurwaga na guverinoma yahiritswe ya Perezida Bashar Assad. Nk’uko ikigo cya Syria gishinzwe uburenganzira bwa muntu kibitangaza ngo Gen. Mohammed Kanjo Hassan […]
Umupfumu Rutangarwamaboko yamaganye The Ben

Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yanenze Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben ashinja kwanika ku gasozi inda y’umugore we, Uwicyeza Pamella. Rutangarwamaboko usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco, yakomozaga ku mafoto ya Miss Pamella ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inda ye akuriwe. Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe […]
Umuhanzi Ruger yageze mu RwandaÂ

Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 aho yitegura igitaramo gikomeye. Ruger azataramira muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024 mu gitaramo cyiswe REVV UP Experience aho azafatanya n’undi muhanzi wo muri Nigeria, Victony. Iki gitaramo cyitezweho guhuza imbaga y’abakunda umuziki bazasusurutswa […]
Mu turere twose haratangizwa Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Ukuboza 2024, mu Turere twose haratangizwa Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwitabirwa n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024. Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu […]
Ukraine yafashe bugwate umusirikare wa Koreya ya Ruguru

Abasirikare ba Ukraine bafashe bugwate umusirikare wa Koreya ya Ruguru wakomeretse nk’uko byemejwe n’ikigo cy’ubutasi cya Koreya y’Epfo ifasga Ukraine. Uyu musirikare bivugwa ko yari mu basirikare barenga 10,000 boherejwe gufasha Uburusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine. Iyi ni inshuro ya mbere hafatwa imbohe y’umusirikare wa Koreya ya Ruguru kuva mu Kuboza 2023 ubwo […]
Nyabihu: Abagabo 2 n’umugore bafatanywe udupfunyika tw’urumugi dusaga ibihumbi 6000

Mu Karere ka Nyabihu, abagabo babiri n’umugore umwe bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu udupfunyika 6200 tw’urumogi ruturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bafatiwe mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Kareba mu murenge wa Jenda ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024. Bavuga ko ibi […]
Kagame arantinya, ntashobora kundeba mu maso: Tshisekedi wikomanze ku gatuza

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yikomanze ku gatuza avuga ko mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda amutinya. Tshisekedi yabitangarije mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasai y’Iburasirazuba, aho ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza yagiriye uruzinduko. Kimwe n’izindi ngendo Perezida wa RDC amaze iminsi akorera imbere mu gihugu […]
Gare ya Nyabugogo izagendwaho n’asaga miliyari 140

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko inyigo yo kuvugurura no kwagura gare mpuzamahanga ya Nyabugogo igeze kure, ku buryo imirimo yo kuyubaka ku buryo bugezweho izatangira mu mwaka utaha wa 2025. Ni mu gihe bamwe mu bagenda Umujyi wa Kigali bagaragaza ko imaze gusaza ku buryo itajyanye n’igihe. Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ihuriramo urujya n’uruza rw’abagenzi, […]