GridArt_20241227_144704705

Kera Kabaye Gatabazi yongeye kugaragara mu ruhame

Sangiza iyi nkuru

Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe kirekire nta wumuca iryera.

Gatabazi yaherukaga kugaragara mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga mbere ya Kanama 2023.

Byari nyuma y’igihe gito bimenyekanye ko ari mu bitabiriye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono wabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze; ndetse ari no mu bitabiriye uwo muhango banengewe mu ruhame na Perezida Paul Kagame.

Nyuma yo kubura mu ruhame byavuzwe ko Gatabazi yaba yarafunzwe, n’ubwo nta rwego na rumwe rwigeze rwemeza iby’ifungwa rye.

Nyuma y’umwaka urenga, Gatabazi yongeye kugaragara mu mihanda ya Kicukiro, nk’uko amashusho Kigali Today yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo abigaragaza.

Muri ayo mashusho Gatabazi wari wambaye ishati y’ubururu, agaragara ari muri siporo ari kumwe n’indi muntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *