Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 aho yitegura igitaramo gikomeye.
Ruger azataramira muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024 mu gitaramo cyiswe REVV UP Experience aho azafatanya n’undi muhanzi wo muri Nigeria, Victony.
Iki gitaramo cyitezweho guhuza imbaga y’abakunda umuziki bazasusurutswa n’indirimbo zakunzwe nka Dior, Asiwaju za Ruger hamwe na Soweto ya Victony.
Uyu muhanzi si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko yaherukaga muri Gashyantare 2022 mu gitaramo yakoranye n’abandi bahanzi barimo AV.
Abateguye igitaramo batangaje ko kizaba umwanya udasanzwe wo guhuza abahanzi b’ibyamamare na abafana babo mu mwuka w’ibyishimo n’umuziki utazibagirana.


