Minisitiri wa Siporo Madam Nelly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Ngarambe Rwego n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), basuye ikipe y’Igihugu Amavubi kuri uyu wa Gatanu.
Uru ruzinduko rwabereye ku kibuga aho ikipe yari mu myitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura na Sudani y’Epfo.
Mu kiganiro bagiranye n’abakinnyi n’abatoza abayobozi bashimiye Amavubi ku bushake n’imbaraga bashyira mu kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Mukazayire yasabye ikipe gukomeza kwitanga agaragaza icyizere cy’uko izatanga ibyishimo ku Banyarwanda ku mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Umukino uzahuza Amavubi na Sudani y’Epfo uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa 18:00 muri Stade Amahoro i Kigali.
Ikipe y’u Rwanda irashaka kwihagararaho nyuma yo gutsindwa ku mukino ubanza wabereye i Sudani y’Epfo.
Minisitiri wa Siporo arasaba abakunzi b’umupira w’amaguru gushyigikira ikipe y’igihugu mu buryo bwose bushoboka kugira ngo igere ku ntsinzi ikenewe.
Abiinyujije kuri X yagize ati: “Umunsi ni ku wa Gatandatu, itariki ni 28/12/2024, aho bizabera ni kuri Stade Amahoro ! Ruzaba rwambikanye hagati y’Amavubi na Sudani y’Epfo. Muzaze twifatanye dufane ikipe yacu. Gura itike yawe bidatinze, uzagere Stade wizinduye maze tubatize umurindi twegukane intsinzi.”
Amavubi yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 ndetse yamaze no gusezererwa mu gushaka itike ya CHAN 2024 nyuma y’uko Sudani yo yatsinze imikino yayo ibiri yakinnyemo na Ethiopia.

Amafoto: @InyaRwanda


