c98069a9-6d00-465e-8bcd-59a2bcdc3b01

Umunyamakuru Pascal Habababyeyi yasezeweho bwa nyuma

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Pascal Habababyeyi wakoreraga Radio&TV 10 yaherekejwe bwa nyuma mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatorika ya Regina Pacis, i Kigali.

Inshuti, abo mu muryango we, abakozi bagenzi be, n’abakunzi b’umwuga w’itangazamakuru bitabiriye uyu muhango bagaragaza agaciro gakomeye uyu munyamakuru yari afite mu buzima bwabo.

Igitambo cya Misa cyaturiwe muri iyi paruwasi cyahurije hamwe abantu banyuranye batanze ubuhamya bwimbitse ku buzima bwa Pascal aho bagaragaje ko yari umuntu w’intangarugero, umujyanama, ndetse n’inshuti ikomeye ku bo bakoranye n’abo babanye.

Justine witeguraga kurushinga na Pascal yavuze amagambo akomeye agaragaza urukundo rudasanzwe yari amufitiye.

Mu buhamya bwe bwuzuyemo amarangamutima, yagize ati: “Pascal mukunzi wanjye, wagiye nkureba ngira ngo ni inzozi. Mu myaka mike twamaranye, wambere inshuti nziza, umukunzi mwiza ndetse n’umujyanama ukomeye. Ngushimiye urwibutso unsigiye. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Imana iguhe iruhuko ridashira.”

Umubyeyi wa Pascal nawe yasangije abari aho ibyaranze umuhungu we aho yagaragaje ko yari umuntu udasanzwe mu muryango wabaye umujyanama ukomeye ku bavandimwe be no ku babyeyi.

Yagize ati: “Nabyaye abana babiri, ariko ubu nari ngize batatu, kuko Justine, umugore wa Pascal nawe yabaye umwana wanjye, kandi tuzakomeza kumuba hafi uko dushobojwe mu gihe tukiri muri iyi Si y’abazima, kuko nawe yabaye hafi umugabo we.”

“Tubuze umujyanama ukomeye mu muryango, tubuze inshuti, kuko iteka nubwo ari muto, ariko ntiyaburaga kungira inama cyangwa ngo ayigire mushiki we. Pascal mwana wanjye, wari warahawe ubutumwa bwinshi hano ku Isi, ariko wabukoze mu gihe gito, ni uko ubusohoje, Imana irakwisubiza. Sinatinya kuvuga ko ntewe ishema no kuba ndi Mama wa Pascal.”

Yakomeje agira ati “Nubwo umuryango twari tukigukeneye, ariko Imana yashimye ko ugenda kuko icyo wari waroherejwe gukora cyari kirangiye. Abamalayika bakujyane bagushyikirize umubyeyi Bikiramariya, nawe agushyikirize umwana we Yezu, maze akwiyereke iteka uruhukire mu mahoro.”

Habababyeyi Pascal wavutse mu 1989 yatabarutse ku wa 21 Ukuboza 2024 ari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana ku itariki ya 26 Ukuboza 2024 nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko na Justine umugore we.

a646a8ba 9307 4312 9ec9 de2aea2fc1c6 768x1024 1 72cf2b57 964b 4371 af35 ddd7dc6c06be 768x1024 1 IMG 20241227 WA0053 c98069a9 6d00 465e 8bcd 59a2bcdc3b01

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *