Igitaramo “Icyumba cya Rap” cyari giteganyijwe kubera ku musozi wa Rebero muri Canal Olympia ku wa 26 Ukuboza 2024, cyasubitswe nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.
Abategura iki gikorwa batangaje ko kubera impamvu z’umutekano w’abitabira n’abahanzi, byabaye ngombwa kugishyira ku yindi tariki.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, ahateguwe neza ku buryo imihindagurikire y’ibihe itazongera kubangamira iki gikorwa.
Abari baramaze kugura amatike bazinjirira ku matike yabo asanzwe, nta kindi kiguzi kiziyongeraho.
Iki gitaramo cyari cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa rap, kikagaragaramo abahanzi bakomeye mu njyana ya hip-hop mu Rwanda.
Byitezwe ko kizaba umwanya mwiza wo gushimangira iterambere ry’iyi njyana mu Rwanda ndetse n’urubuga rwo guhuriza hamwe abahanzi n’abakunzi b’iyi njyana.






