Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ruzinduko rw’iminsi 2 azakora mu kwezi gutaha ku butumire bwa mugenzi we, Donald Trump nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bihugu byombi kuri ubu nibyo biyoboye ibindi byose byo ku Isi mu bukungu, akaba ari ubwa mbere abayobozi b’ibihugu byombi bazaba babonanye kuva perezida Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo bari baragiranye ikiganiro mu kwezi gushize ku murongo wa telephone.
Biteganyijwe ko kubonana kw’aba bayobozi bombi b’ibihugu by’ibihangange ku Isi kuzategurwa neza mu ruzinduko Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson , ateganya gukorera mu Bushinwa muri iyi minsi, aho azabanza guca mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika, Muri uru rugendo rwa Tillerson no mu nama ya Trump na Xi Jinping, ikibazo cya Koreya ya Ruguru ni cyo kizaba kiri ku murongo wa mbere na gahunda yayo yo gucura ibisasu bya kirimbuzi.
Ikindi abakuru b’ibihugu byombi bazaganiraho ngo ni ibirebana n’ubuhahirane n’ubusumbane burimo.
Mu mwaka ushize w’2016, Ubushinwa bwagurishije muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibintu bifite agaciro k’amadolari miliyari 436. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereza mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari miliyari 116.
Perezida w’u Bushinwa, Jinping yaherukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015 ari narwo ruzinduko rw’akazi rwa mbere yari ahagiriye, ariko ikaba yari inshuro ya 7 ageze muri iki gihugu. Icyo gihe yitabiriye inama mu bijyanye n’uruganda rwa internet hagati y’ibihugu byombi, asura White House abonana na Barack Obama mbere yo kwitabira Isabukuru y’imyaka 70 y’Umuryango w’Abibumbye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



