Perezida Zelensky yagereranyije abapilote bari ku rugamba n’Umwami w’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yagiriye uruzinduko rutunguranye mu bwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023.

Uru ruzinduko rugamije gushimira ubwami bw’u Bwongereza ubufasha bukomeje guha Ukraine mu gihe ihanganye n’u Burusiya, ndetse no gusaba izindi zigezweho.

Zelensky akigera i Londres, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, bagirana ikiganiro, banasobanurira itangazamakuru ibikubiye mu byo bavuganyeho bombi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abanyamakuru ko urugamba rukomeje kandi ngo nta kindi rusobanuye, keretse ikintu kibi. Yaboneyeho gushimira abasirikare bari ku rugamba, by’umwihariko abapilote bari gukoresha indege z’intambara.

Ubutwari bw’aba basirikare Zelensky yabugereranyije n’ubw’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, na we wabaye umupilote mu ngabo z’iki gihugu. Ati: “Mu Bwongereza, Umwami ni umupilote w’ingabo zirwanira mu kirere kandi no muri Ukraine, ubu buri mupilote w’ingabo zirwanira mu kirere ni umwami.”

Perezida Zelensky yakomoje ku mwami Charles III mu gihe biteganyijwe ko bombi bahura, bakagirana ikiganiro cyerekeye ku ntambara Ukraine imazemo hafi umwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *