Perezida Zelensky yemeje ko yatunguwe n’intera intambara ya Ukraine n’u Burusiya yafashe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeje ko yatunguwe n’intera intambara y’ingabo z’igihugu cye n’iz’u Burusiya yafashe.

Mu kiganiro yagiraniye na The Economist mu biro bye, Perezida Zelensky yasobanuye ko ubwo ingabo z’u Burusiya zatangizaga ibitero kuri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, atatekerezaga ko bizakomera kugeza ku rwego biriho ubu. Ati: “Ntabwo nari niteze ko bizakomera nk’uko biri.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko mu gihe cy’iyi ntambara, we atibona nk’intwari, ati: “Ntabwo watekereza igisobanuro cyabyo cyangwa uko uzabikora neza nka Perezida. Ntabwo ndi intwari” ngo ahubwo intwari ni abaturage ba Ukraine biyemeje guhangana n’ingabo z’u Burusiya kugira ngo bazikure mu gihugu cyabo.”

Kuva intambara yatangira, Perezida Zelensky zakunze gusaba amahanga by’umwihariko umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na NATO kugira ngo bihe Ukraine intwaro, ibashe kwirwanaho. Muri iki kiganiro yabajijwe icyo yasaba ibi bihugu, asubiramo ko ari intwaro ariko nini. Yagize ati: “Icya mbere ni indege, icya kabiri ni ibifaru ariko mu by’ukuri ni icya mbere.”

Perezida Zelensky wizeye ko igihugu cye kizatsinda iyi ntambara, yabajijwe uko abona iyi ntsinzi, yagize ati: “Intsinzi izashobora kurokora ubuzima bw’abantu benshi bashoboka.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *